Print

Uko imikino iteganyijwe muri Shampiyona y’u Rwanda nibiri kuvugwa mu makipe atandukanye

Yanditwe na: 14 October 2017 Yasuwe: 1795

Kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru harakomeza imikino ya shampiyona y’ u Rwanda Azam Rwanda Premier League igeze ku munsi wayo wa kabiri aho amakipe atandukanye Hirya no hino araza gucakirana.

Ikipe ya APR FC yamaze kwerekeza I Rubavu aho iraza gucakira n’ikipe ya FC Marines kuri stade Umuganda ku I saa Cyenda n’igice.

APR FC igiye muri uyu mukino idafite abasore bayo ombolenga Fitina utarabona ibyangombwa na Sibomana Abouba ufite ikibazo cy’imvune.

Umwihariko w’uyu mukino ni uko ugiye guhuza abatoza 2 bakoranaga muri APR FC umwaka ushize, aho Jimmy Mulisa yari umutoza mukuru mu gihe Rwasamanzi Yves utoza Marines FC kuri ubu yari umutoza wungirije.

Ikipe ya Sunrise irerekeza I Gicumbi guhura na Gicumbi FC mu gihe ikipe y’Amagaju yatangiye itsinda Bugesera ibitego 3-1,iraza gucakirana na Kirehe Fc ku kibuga cyayo I Nyagisenyi.

Etincelles FC iherutse kunyagira Police FC, yerekeje I Rusizi aho igiye guhura na Espoir FC yo yatsinzwe yatsinzwe na Gicumbi mu mukino ubanza.

AS Kigali yiyubatse cyane igomba kwakira ikipe ya Miroplast kuri stade ya Kigali I Nyamirambo aho iraza gukina idafite Nshuti Savio wabazwe urutugu mu gihe abandi basore bayifashije ku mukino banganyije na Rayon Sports 1-1 baraba bahari.

Ku munsi w’ejo ikipe ya Rayon Sports izakira Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali aho izi kipe zombi zimaze guhura inshuro 71 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Rayon Sports yatsinze imikino 39, Kiyovu Sports itsinda imikino 14 , zinganya inshuro 18.

Rayon Sports izakina uyu mukino idafite abasore bayo nka Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu, Mugisha François ’Master’, na Nzayisenga Jean D’amour ’Mayor’ bafite ibibazoby’imvune byoroheje mu gihe Rwatubyaye Abdul na Habimana Yussuf bafite imvune z’igihe kirekire.Ismaila Diarra na Bashunga Abouba ntabwo barabona ibyangombwa bibemerera gukinira Rayon Sports.

Kiyovu Sports nta bibazo by’imvune ifite uretse umukinnyi Ngirimana Alexis ushidikanywaho kubera akabazo k’imvune yari afite.

Tubibutse ko ikipe ya Police FC yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 ku munsi w’ejo mu mukino wabereye i Huye

Uko imikino iteganyijwe :

Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2017
Marines Fc vs APR Fc (Stade Umuganda, 15:30)
Espoir Fc vs Etincelles Fc (Rusizi, 15:30)
AS Kigali vs Miroplast Fc (Stade de Kigali, 15:30)
Sunrise Fc vs Gicumbi Fc (Nyagatare, 15:30)
Amagaju Fc vs Kirehe Fc (Nyagisenyi, 15:30)

Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2017

Rayon Sports Fc vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15:30)
Musanze Fc vs Bugesera Fc (Stade Ubworoherane, 15:30)


Comments

turyasingura Akimu 21 August 2023

Impinduka mu ikipe reyo


turyasingura Akimu 21 August 2023

Impinduka mu ikipe reyo


UMURAGE jean bosco 14 October 2017

APR iratsinda bitatu kimwe!


UMURAGE jean bosco 14 October 2017

APR iratsinda bitatu kimwe!