Print

Karongi: Umusore yishyikirije Polisi nyuma yo kwicisha mugenzi we inyundo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 October 2017 Yasuwe: 1185

Polisi yo mu Karere ka Karongi yataye muri yombi umusore ushinjwa kwica uwitwa Habiyambere Pascal amukubise inyundo akaba yahise yishyikiriza Polisi.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Ukwakira 2017

Habiyambere wishwe yari utuye mu Kagari ka Gisanze, mu Murenge wa Rubengera ho muri Karongi.

Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Gakwaya Eulade yemeje aya makuru nk’uko yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru.

Yagize ati “Nibyo koko muri Karongi umuntu ukurikiranyweho kwica uwitwa Habiyambere ari mu maboko ya polisi aho akekwaho kumwica amukubise inyundo. Yatawe muri yombi ahagana saa kumi n’imwe. Ubu dukomeje iperereza ngo hamenyekane icyatumye amwica.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri usanga ibyaha nk’ibi bituruka ku makimbirane yo mu muryango cyangwa ubusinzi. Twagira abaturage inama yo kwirinda ibisindisha kuko buri wese bimugiraho ingaruka.”

Umurambo wa nyakwigendera watwawe mu Bitaro bya Kibuye mu gihe ukekwaho urupfu rwe yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubengera.


Comments

Elivis Ntaganda 16 October 2017

Kwishyikiriza inzego z’umutekano ntabwo bihagije agombe ahanirwe ucyaha cye, ariko abanyarwanda twakagombye kwirinda ibiyobyabwenge n’ikindi kinyobwa cyose cyatuma dukora ibidakorwa.Niyo kandi twagirana amakimbirane umuti si ukwicana,ubukangurambaga mu kubana mu mahoro n’ubworoherane biracyakenewe.Ariko turashimira polisi yacu, ntiwakora icyaha ngo uzayiheze peee.