Print

Mu mafoto reba umwana ukomeje gutangaza isi yose wabaye inshuti magara n’inzoka ireshya na metero 6.1 n’ibiro 120(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 15 October 2017 Yasuwe: 14132

Umwana w’umuhungu witwa Sambath Uon afite imyaka 6 y’amavuko wo muri Cambodia mu mujyi witwa Sithbou mu Buhindi yagize inshuti magara inzoka y’uruziramire ireshya na metero 6.1, ipima ibiro 120.

Ubwo abandi bana baba bakina n’ibipupe we aba ari kumwe n’inzoka kuko ariyo yagize inshuti ye magara. Yaba ibyo kurya barabisangira yewe niyo agiye kuryama bararyamana kuko nta kintu na kimwe gishobora kubatandukanya (inseparable) ; nk’uko bitangazwa n’urubuga blog.sina.com.


Iyo nzoka yahawe izina rya Chonreum rikomoka mu rurimi rw’i Khmer rukoreshwa muri Cambodia, mu cyongereza rishobanura Lucky naho mu Kinyarwanda bikavuga mahirwe.


Comments

mafene 18 October 2017

Nta bucuti bw’umwana w’umuntu n’inzoka, buriya iramwibikiye. Iryo sezerano ry’inzigo ryavuzwe kera. Nta bucuti bwa Shitani


Pasi 15 October 2017

Izamurya
Ni igikoko nta conscience kigira
Ahubwo bamutabare hakiri kare