Print

Uko isabukuru y’umukunzi wa Savio yizihijwe n’impano yamugeneye-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 October 2017 Yasuwe: 8667

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo umukunzi wa Nshuti Savio, Umutesi Tracy yizihizaga isabukuru y’amavuko, ibyishimo by’ikirenga byiyongereye ubwo uyu mukinnyi yamuhaga impano.

Nyuma yo kumufasha gukata umutsima wari wanditse amazina ye ‘Isabukuru Nziza Umutesi Tracy’, Savio akaba yahise amushyikiriza impano yari yamugeneye y’Ishusho iriho igishushanyo cye cyangwa se ifoto ye.

Nshuti Dominique Savio aherutse kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali ahawe akayabo ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda , ari mu rukundo rw’igihe kirekire n’umukobwa witwa Umutesi Tricia wamamaye nka Tracy.

Uyu musore wamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali avuye muri Rayon Sports yubakiyemo izina bikomeye, ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abakunzi ba Ruhago mu Rwanda kubera impano afite yaba mu gucenga no gutsinda ibitego.

Savio yamugeneye impano
Savio w’imyaka 20 y’amavuko, yandikishije amateka ubwo yatangarwaho akayabo ava mu ikipe imwe ajya mu yindi hano imbere mu gihugu akuraho aka Bizimana Djihad na Usengimana Faustin bahawe miliyoni 10 bava muri Rayon Sports bajya muri APR FC.


Comments

masuzuka 17 October 2017

sh muradutuburiye kbsa