Print

Miss Igisabo yibasiwe bidasanzwe na Miss Vanessa amuziza kwanga kwambara Bikini(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 17 October 2017 Yasuwe: 5041

Muri iyi minsi Miss Uwase Honorine uzwi cyane nka Miss Igisabo ari mu gihugu cya Philippines aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss earth 2017 ndetse uyu mukobwa akaba yaranze guseruka yambaye bikini bigatuma atakaza amanota muri iri rushanwa,Miss Vanessa Uwase rero akaba yamwibasiye amushinja gushaka kwitemberera aho guhatanira ikamba.

Ubwo abandi bari baserutse muri Bikini,Miss Igisabo we yaserutse mu ikanzu

Miss Vanessa Uwase akaba yafashe Snapchat maze yandika amagambo menshi avuga ko abanga kwambara bikini bitwaje umuco nyarwanda batuma abanyarwanda bafatwa nk’indyandya gusa,ngo kuko iyo baza kuba banga kuzambara kubera umuco bari no kujya banga kwitabira ayo marushanwa kunera ko nubundi baba babizi ko basabwa kwa mbara Bikini kandi ko iyo babyanze baba babizi neza ko nta mahirwe yo gutsinda baba bagifite.

Vanessa akaba yakomeje avugako kujya mu marushanwa uziko bazagusaba kwambara bikini ukabyanga ko birutwa no kutajyayo ngo kubera ko uba ugiye kuzuza umubare gusa.

Miss Vanessa ahamya ko umuntu wese witabira amarushanwa yo guhatanira ikamba wanga guseruka muri Bikini aba yagiye kwitemberera

Miss Vanessa yakomeje kandi agira ati "“Uretse kuba wari wifitiye izindi mpamvu zawe (nko gutembera, gushaka kumenyana n’abantu bashya, no kureba imico y’ahandi…) gusa igihe uziko utazakurikiza amategeko kandi bizatuma utsindwa nahamya ntashidikanya ko uba utagiye guhatanira Ikamba”


Comments

Jojo 18 October 2017

Nagatangaye ikindi Vanessa yavuga! None se niba utinyuka kuvuga ko gusambana uri umukobwa utarakobwa nta kibazo, ubu ikindi wakavuze n’iki koko? Ahubwo bazashyireho irushanwa ry’abambara buri buri naryo bakoherezeyo niryo ryaguha abaclients batubutse! Turekere umwana sha arakuruta mu ngendo, mu bwenge, mu mico n’imyifatire we can’t even compare


fidèle 18 October 2017

Igisabo nibarecyere aho kumurenganya kuko niba azi kandi akemera umuco nyarwanda habamo n’indangagaciro ivuga ko umunyarwandakazi agomba kwambara akikwiza kandi kubahiriza indangagaciro nakirazira byumuco wacu nabyo nibyiza kandi abo babimubwira bari bakwiye no kutwereka urugero byibuze rw’umunyarwandakazi mubitabiriye ririya rushanwa bakaritsinda nukuvuga se ko bikini batazambaraga ? Nimusigeho ku blaming undi mwana kuko ibyo yakoze ntakosa ririmo ryatuma yibasirwa.


maney 17 October 2017

zirabira nayo iti baaaaaaa
igisabo won my respect
iyo nshinzi (Vanessa) yo niceceke kbsa.
kuyambara privately ntaribi ark kubyereka isi si ibyacu.


maney 17 October 2017

zirabira nayo iti baaaaaaa
igisabo won my respect
iyo nshinzi (Vanessa) yo niceceke kbsa.
kuyambara privately ntaribi ark kubyereka isi si ibyacu.


Vincent 17 October 2017

Ariko Hari ibintu mwandika birimo amakosa menshi y’imyandikire. Mujye mubanza mubisome murebe. Ikindi, amafoto mujye mushyiraho ba nyirayo. Buriya ntitumenye uyu wambaye bikini uwo ariwe.


17 October 2017

ibyo uvuze ni ykuri kwambaye ubusa rwose bajye baguma murugo reka uzaba ureba agashya ka miss cogebank azakora mu bushinwa nduziko ariyo yamwimitse abana abandi


17 October 2017

Ndamushyigikiy peeeeeee yajyagahec


robert 17 October 2017

Vanessa i mana ikubabarire Bose abagiyeyo bakambara ubusa bazage Iki uretse gusebya umuco wacu miss igisabo byoyakoze nibyo


ALEXIS 17 October 2017

yarakoze kubyanga nanjye ndamushimiye cyane kbs .iyo ntabwo ari imyenda y’ umuntu muzima kabisa


17 October 2017

Arko kamere zabantu ziba zitandukanye,wenda muri kamereye abayumva bitashoboka ko yakwambara bikini knd burya ku judging umuntu ntago biba aribye kuko nawe ntago yanze kwamamara knd nanubwo yanze ibihembo knd ntamuntu ujya wifuza kibayatakaza amanota buri wese mumutwe we haba harimo gutsinda.


Rukundo charles 17 October 2017

ndumva ntampamvu yokumwibasira ngo nuko atambaye Bikini bigaragare ko atamenyereye kwambara ubusa nkuko indanga gaciro zacu zitabitwemerera yubahishije umuco nyarwanda naho abo bamwibasira bigaragare ko bamenyereye kwiyambarira ubusa rero ntibabimurenganyiriza.


17 October 2017

None c Miss Vanessa we wambaye bikini harya iryo kamba yararyegukanye?