Print

MININFRA yasinye imihigo yo kwagura no kubungabunga ibikorwa remezo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 October 2017 Yasuwe: 325

Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ibigo biyishamimiyeho basinye amasezerano y’imihigo aho ngo hashyizweho ingamba zizatuma hubahirizwa ireme n’agaciro k’ibikorwa biba byitezwe byumwihariko ngo hirindwa kurya ubugari cyangwa uburebure bw’imihanda.

Imwe mu miyoboro migari y’amashanyarazi ihuza u Rwanda n’ ibihugu byo muri aka karere yamaze kubakwa. Mu ntangiriro iyi miyoboro yagaragazwaga nk’ibereyeho kuzakira amashyanyarazi aturuka mu bihugu bya Kenya na Ethiopia mu rwego rwo gufasha u Rwanda kwikungahazaho ingufu z’amashanyarazi ariko ubu igitekerezo cyamaze kwaguka.

Imihigo ya Minisiteri y’ ibikorwa remezo muri uyu mwaka igaragaza ko ingo zisaga ibihumbi 190 zizagezwaho amashanyarazi aturuka ku murongo mugari naho zisaga ibihumbi 90 zikabona aturuka ku zindi ngufu nk’imirasire y’ izuba mu gihe muri ruasnge abagerwaho n’zingufu bamaze kugera kuri 40.7%.

Ibijyanye no gutwara abantu n’ ibintu Rwandair izava ku bantu basaga ibihumbi 700 itwara ku mwaka igere ku barenga miliyoni kandi ngo uyu mwaka uzasiga imirimo yo kubaka ikibuga cy’ ingege cya Bugesesra igeze kuri 20% ivuye kuri 5%.

RBA