Print

Umuyobozi Mushya wa EASF yasuye Ingabo z’u Rwanda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 October 2017 Yasuwe: 607

Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe ari kumwe n’Umugaba Mukuru Gen Patrick Nyamvumba, bakiriye Dr. Abdillahi Omar Bouh, umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu byo mu karere utabara aho rukomeye, EASF, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2017.

Omar Bouh uri mu Rwanda kuva ku ya 15 kugeza ku ya 22 z’uku kwezi, yavuze ko yaje mu gihugu kwerekana aho imyiteguro y’ingabo izahurirwaho n’ingabo z’ibihugu bigize EASF igeze no gusura u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize uwo mutwe.}

Iyo myiteguro izabera muri Sudani mu Ugushyingo, izaba igamije kongera ubumenyi bujyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, ku buryo EASF izashobora gukemura ikibazo cyose kivutse vuba na bwangu.

EASF ni umutwe w’ingabo ugamije gusigasira amahoro muri Afurika y’Iburasirazuba. Ni umwe mu mitwe ishamikiye kuri ASF, umutwe ugizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili, na wo utabara aho rukomeye ku mugabane wa Afurika.

Mu nshingano za EASF harimo gutoza ingabo zikaba zakoherezwa mu butumwa bwo kwirinda no gutabara vuba bishoboka.

Igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Kenya, u Burundi, Seychelles, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Somalia, Sudani na Uganda.Minisiteri y’Ingabo ivuga ko kuri uyu wa Kabiri, Dr Abdillahi Omar Bouh yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo akababazwa n’ayo mahano yagwiriye u Rwanda. Ati “Mbabajwe bikomeye n’aya mateka ateye agahinda!

Ku wa Mbere, uyu muyobozi yasuye Ikigo cy’Amahoro giherereye i Musanze ndetse kuri uyu wa Kabiri yasuye Ikigo cya Gisirikare cya Gako gitanga inyigisho ku bajya mu butumwa.