Print

Muhadjiri yamaze kubabarirwa n’ubuyobozi bwa APR FC

Yanditwe na: 19 October 2017 Yasuwe: 791

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri ukina asatira yamaze kubabarirwa n’ubuyobozi bwa APR FC ndetse azagaragara ku mukino wo ku munsi w’ejo ubwo iyi kipe izaba icakirana na AS Kigali kuri stade ya Kigali I Nyamirambo saa cyenda.

Uyu musore wari uherutse guhagarikwa igihe kitazwi,yamaze kubabarirwa ndetse ari mubo ikipe ya APR FC icungiyeho ku munsi w’ejo cyane ko APR FC ifite ibibazo by’imvune birimo imvune ikomeye ya Imanishimwe Emmanuel ugiye kumara ukwezi n’igice hanze y’ikibuga.

Muhadjiri yababariwe nyuma yo gusaba imbabazi ubuyobozi bwa APR FC bwari bwamuhagaritse kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi irimo gusiba imyitozo uko yishakiye ndetse no gusuzugura umutoza.

Muhadjiri yagaragaye mu myitozo yo kuri uyu munsi aho bashaka kwitwara neza nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Marines FC .