Nyuma yo guca gutwara cyangwa gukoresha ibikapu bikoze muri plasitike cyangwa amashashi, Hilda Gacheri yatangaje abantu benshi kumbuga nkoranyambaga ubwo hashize iminsi igihugu cya Kenya gihagaritse ibyo bikoresho bikoze muri plasitike niko gukora igikapu mu birere azajya atwaramo ibikoresho by’Ishuri kuko nta bushobozi bwo kugura igikapu kigezweho yar’afite.
Uyu mukobwa akaba yaratangaje abantu benshi ubwo yazaga ku ishuri atwaye ibikoresho muri icyo gikapu gikoze mu birere by’insina.
Hilda Gacheri akaba yarahise ahabwa amahirwe yo kugirwa ambasaderi uhagarariye ibidukikije mu rubyiruko ubu akaba nawe yagize amahirwe atunguranye yo kuba yageze kuri urwo rwego.
umuntu wanditse iyi nkuru umenya yaravitse ejo bbiriya birasanzwe cyane nibyo twapfunyikagamo impamba tujyana ku shuri sha nawe agashya ahubwo iyo uvuga ko yagaruye amateka byari kuba sawa
oya ahubwose ubundi umwana wambaye kuriya ntago byakunvikana ukuntu yabuze agakapu keza baratubeshye
Ariko mujye mukora inkuru igaragara ko wayikoze azi ibyakora
Muvuge location yaho byabaye; uwabikoze ndetse nigihe byabereye
Naho kwifata ugatanga ifoto wanditseho amagambo iyo sinkuru rwose mugerageze mukosore !
igikapu cyo mubirere se ni agashya’twe twabyitaga uruhago najye nzi kubikora byigishijwe na maman