Print

Pasiteri yahanuye ko Imana yisubiyeho ikuraho urupfu rwa Perezida Robert Mugabe none ari mu mazi abira

Yanditwe na: Martin Munezero 20 October 2017 Yasuwe: 1474

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2017 nibwo Pasiteri Philip Muguzada yatangaje ko Imana yisubiyeho yigiza inyuma urupfu rwari rutegereje Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe nk’uko uyu mukozi w’Imana yari yarabihanuye mbere avuga ko ariko Imana yamubwiye.

Nk’uko ikinyamakuru Times Live cyabyanditse ngo mu gihe urubanza rukiri mu rukiko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2017 uyu mukozi w’Imana yatangaje ko Imana yisubiyeho ni uko yigizayo urupfu rwari rutegereje Mugabe none akaba agiye gukomeza kwiberaho. Gusa n’ubwo avuga ibi ngo icyo atazi ni impamvu Imana yigijeyo urupfu rwari rutegereje Perezida Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko.

Pasiteri Muguzada yabivuze muri aya magambo ati" Ku bijyaye n’impamvu Imana yigije urwo rupfu inyuma ntiyakimbwiye, kuko sinzi impamvu yafashe uwo mugambi……. Ndabizi hari abantu benshi bari bategereje kureba niba ibyo neretswe biba kubera ibiba muri iki gihugu".

Nyuma y’aho uyu mugabo ahanuriye urupfu rwa Perezida Mugabe yahise ashyikirizwa inkiko kugeza kuri ubu urubanza rukaba rukiri mu rukiko rw’ibanze aho uyu mugabo akurikiranyweho kugaba ibitero by’amagambo ku bwoko, idini ndetse no gukora ibyaha byangiza ubuzima bw’abantu.

Nyamara a bunganira uyu Pasiteri Muguzadabo ntibemeranya n’ibyo umukiriya wabo aregwa ahubwo bo basaba urukiko ko rumugira umwere bitewe n’uko ibyo Pasiteri yavuze abihererwa uburenganzira n’itegeko nshinga ryo rigenera umuntu uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka.