Print

Kigali: Abasore n’ inkumi 12 bafite uruganda rukora amasabune

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 October 2017 Yasuwe: 7363

Fille Dynah, umwe mu basore n’ inkumi 12 bafite uruganda rukora amasabune avuga ko hari byinshi bamaze kugeraho ndetse ngo bafite inzozi zo kuzagira uruganda runini rwohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Ni umukobwa bigaragara ko akiri muto, imbere ye yateretse utubuni twa litilo eshanu, atabikwibwiriye wagirango harimo imitobe nyamara ni amasabune y’ amazi.

Umuyobozi wungirije w’ uruganda Agri-cosmetic Indorerwamo, Fille Dynah yatangarije Umuryango ati “Niga muri UNILAK mu mwaka wa kabiri. Nkora ibijyanye n’ amasabune yo koga, ayo gukoresha amasuku, ndetse n’ayo gukoresha muri toilette”

Uru ruganda rukorera i Kabuga na Kicukiro. Dynah avuga ko we na mugenzi we bafatanya aka kazi ari umubyeyi wabo wabibigishije kuko babonaga kubona akazi bitoroshye.

Akomeza avuga ko we na mugenzi basanze batazona ubushobozi(amafaranga) yo gushyira mu bikorwa ibyo umubyeyi wabo yabigishije bagashaka abandi bafatanya kugira ngo haboneke ubushobozi mu mafaranga bwo gutangira iyo mirimo.

Bimufasha kwiyishyurira amafaranga y’ ishuri muri kaminuza no kubona ibyangombwa nkenerwa by’ ishuri adateze amaboko ku muntu uwo ari wese.

Dynah yatangarije Umuryango ko bahereye ku gishoro cy’ amafaranga ibihumbi 50. Magingo aya ngo iyo bakoze neza bunguka kuva ku bihumbi 100 kugera ku 150 ku munsi.

Avuga ko bafite intego yo kuzagira uruganda runini rukora ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, gusa ngo bafite imbogamizi yo kuba batarabona isoko rihagije.

Yagize ati “Imbogamizi dufite ni amasoko kuko nk’ uku twiga ntabwo tubona umwanya wo kujya kuri terrain gushaka ayo amasoko.”

Umuyobozi wungirije w’ uruganda Agricosmetic Indorerwamo, Fille Dynah

Uyu mukobwa avuga ko ibyo akora n’ undi wese ufite ubushake atabura icyo akora kuko nabo ibyo bakora batabivukanye ahubwo bafashe umwanya wo kubyiga.

Ati “Abandi bakobwa icyo nababwira ni ukudacika intege no gushaka uburyo bakora badategereje gutega amaboko ku babyeyi no ku nshuti zabo, agahaguruka agakora, uhura n’ imbogamizi ariko ejo hari icyo ubona.”

Inzozi mfite nubwo runo ari uruganda ruto, ndashaka ko ruzaba uruganda rukomeye, kuburyo tuzagera ku rwego rwo kuranguza amasoko y’ igihugu cyose no hanze y’ igihugu.

Akora amasabune arimo ayoza imodoka n’ ayoza inzu, n’ amavuta yo kwisiga avuga ko abayisiga bamubwira ko ari meza. Akora n’ amasabune akomeye yo kumesa.


Abasore n’ inkumi bafite uruganda rukora amasbune n’ amavuta yo kwisiga


Comments

ntabanganyimana diogene gasabo 28 October 2022

Nifuza kwifatanya namwe doreko nanjye nabyize my fone number0788407354


ntabanganyimana diogene gasabo 28 October 2022

Nifuza kwifatanya namwe doreko nanjye nabyize my fone number0788407354


ntabanganyimana diogene gasabo 28 October 2022

Nifuza kwifatanya namwe doreko nanjye nabyize my fone number0788407354


bernadette 27 July 2022

Mberenambere nshimye igikorwa cyanyu mukomerezaho. Ariko se umuntu ushaka kubigiraho mwamufasha ?


30 January 2022

Ase umuntu yabasura gute mukamugira inama kuko ndabikunze pe


Jean Marie Vianney Manirafasha 30 April 2020

Murakora cyane ese uwashaka ko mwakorana Mwamerera cg mutanga internship?


ukwizabigira claude 5 October 2019

nakunze igikorwa,cyanyu kugira NGO umuntu Abe yabisunga hasabwa iki


25 October 2017

Address 0783907643 cg 0726323744


U.Ndahiro 24 October 2017

Mbega byizaa, Courage basore bato;kdi Imana ijye ihira ibikorwa byanyu. Twashimishwa cyane no kumva mwageze kure hashobokaa. @Fille na bagenzi bawe mukomereze ahooo kbsaa


Mathias 23 October 2017

Mumpe adresse na numéro nzabasure


23 October 2017

dear 100 cg 150 tuyunguka mugihe twabonye amadoko manini kumunsi....
means muminsi isanzwe tubona ayari munsihogato.


22 October 2017

Fille, na bagenzi be nagize neza kuko batangiriye umushinga wabo mu kubaha ababyeyi. Bemeye kwakira inyigisho z’umubyeyi bazibyaza umusaruro kuko ubumenyi bahawe babuvangamo n’imbaraga bahabwa n’imyaka mwiza y’ubukure, byakwiyongeraho amahirwe bafite yo kuba mu gihugu cyiza mu bihe byiza, bakabasha kuva Ku ntambwe bajya Ku yindi. Mukomereze aho kandi namwe abandi benshi bazabigireho kugira icyo bakora kizagirira benshi akamaro. Courageous


22 October 2017

Ubwo nimba bunguka hagati ya 100 000 na 150 000 ku munsi turnover yabo ingana gute?
Byumvikana ko bamaze kwiyandikisha muri VAT rwose basore neza amajyambere kuri twese atugereho.


22 October 2017

Ubwo nimba bunguka hagati ya 100 000 na 150 000 ku munsi turnover yabo ingana gute?
Byumvikana ko bamaze kwiyandikisha muri VAT rwose basore neza amajyambere kuri twese atugereho.


Jeannte Mukshimana 22 October 2017

Produits zanyu ni nziza


Rukundo 22 October 2017

Dina ndamuzi muri UNILAK ni umuhanga kd ni umunyamurava leta nimufashe kubona amasoko.


Lydia 22 October 2017

Uyu mukobwa arashoboye. Imana izamushoze


chacha 21 October 2017

Natubwire ingen ayakora