Print

Masudi yitwaye neza mu mukino wa mbere nk’umutoza wa Simba SC

Yanditwe na: 21 October 2017 Yasuwe: 1146

Umutoza Masudi Djuma yitwaye neza mu mukino wa mbere nk’umutoza wungirije muri Simba SC ubwo banyagiraga ikipe ya Njombe Mji ibitego 4 ku 0,umukino wabereye kuri Uhuru Stadium.

Masudi wagizwe umutoza wungirije ku munsi wo ku wa kane nyuma y’igihe ari mu bushomeri,yatangiye yitwara neza ndetse afasha abakinnyi be kwitwara neza mbere y’umukino w’ishyiraniro bazahuramo na Yanga Africans mu cyumweru gitaha.

Ibitego bya Simba SC byatsinzwe na Emmanuel Okwi watsinze igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere ibindi bisigaye bitsindwa na muzamiru watsinze 2 hanyuma Laudit Mavugo atsinda igitego cya nyuma.

Kwtwara neza kwa Simba SC byabafashije gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona yo muri Tanzania ndetse kwinjira neza mu mukino wa Yanga Africans uhuruza benshi muri Tanzania.