Print

Mu isura nshya Knowless Butera yishimiye ko inzozi ze yazigezeho(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 22 October 2017 Yasuwe: 6954

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless amaze kuba uwo yari yarifuje kuba we mu myaka myinshi yashize nkuko yabitangaje.

Umuhanzikazi Butera Knowless kuri ubu akaba umubyeyi w’umwana umwe (Or), akaba yaramubyaranye na Ishimwe Clement akaba ari n’umugabo wa Butera Knowless wemewe n’amategeko ndetse akaba na Boss w’inzu itunganya umuziki izwi nka Kina Music.

Uyu ni Butera Knowless mu isura nshya y’ifoto yasangije abakunzi be kuri Instagram

Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko amaze kuba uwo yari yarifuje kuba we kuva kera.

Yagize ati "Bya bindi byose nifuje kuzaba byo ubu nibyo ndibyo.”

Knowless ni umwe mu bagore bakora umuziki nyarwanda bigaragaje mu ruhando rwa muzika dore ko ari nawe mugore wenyine wabashije gutwara igihembo cya Primus Guma Guma Super Stars kugeza aya magingo.


Comments

Muhoza Lysette 22 October 2017

Mukomez Kuturungikir Amakur Turakund Umuzik Kinyarwanda Na Cyane Cyane Meddy Na Knoless.