Print

Mu irushanwa ITETEROQUIZ kuri Radiyo Rwanda harimo amafaranga arenga miliyoni yo gutsindira!

Yanditwe na: Ubwanditsi 22 October 2017 Yasuwe: 1350

Radio Rwanda yateganyije amafaranga arenga miliyoni ku bantu bazahamagara kuri radio bagasubiza neza ibibazo bazabazwa birebana n’ikiganiro Itetero. Ni mu irushanwa Iteteroquiz rizatangira kuva taliki 23-29/10/2017.

Ikiganiro Itetero gitegurwa na Radio Rwanda ku bufatanye na Unicef. Iki kiganiro gitambuka kuri radiyo buri wa kabili wa buri cyumweru saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba na buri wa gatandatu kuva saa yine n’igice za mu gitondo.

Ikiganiro Itetero kibanda ku burere bw’abana bato kikaba kigenewe abana n’ababyeyi. Intego yacyo ni ugufasha umwana gukura afite ubumenyi, igikuriro n’ikinyabupfura nk’uko Havugimana Aldo, Umuyobozi wa Radio Rwanda yabitangarije Umuryango.

Aldo Havugimana avuga ko irushanwa ITETEROQUIZ rigamije gushimira abakurikirana iki kiganiro aho uzajya ahamagara agasubiza neza ibibazo yabajijwe azajya ahembwa amafaranga agera ku bihumbi 50 y’amanyarwanda.

Yagize ati:” mu irushanwa ITETEROQUIZ harimo amafaranga arenga miliyoni yo gutsindira! Usubije neza azajya ahembwa 50,000 Fr ws. Abarushanwa bazajya bahamagara mu biganiro bya Radiyo Rwanda ndetse no mu makuru buri munsi hahembwe abantu 3 basubije neza ibibazo babajijwe".

Iri rushanwa rikazaba kuva taliki ya 23-29/10/2017.


Comments

niyonzima rusizi patrick 28 October 2017

mukomereze aho


Umwari Nadia 23 October 2017

Mwongere mutwibutse number twababonaho