Print

Police FC yahaye isomo rya ruhago Amagaju, Kiyovu Itsindwa na Miloplast

Yanditwe na: 22 October 2017 Yasuwe: 740

Kuri iki cyumweru nibwo hakomezaga imikino ya shampiyona y’umunsi wa 3 aho ikipe ya Police FC yihanije ikipe y’Amagaju yari yatangiye neza iyitsinda ibitego 4 ku busa ndetse rutahizamu Songa Isaie atsindamo ibitego 3 mu gihe Kiyovu Sports yatsinzwe na Miloplast ibitego 2-1.

Ikipe ya Police Fc yinjiye mu mukino hakiri kare kuko ku munota wa 1 w’umukino Songa Isaie yafunguye amazamu ku mupira mwiza yahawe na Mwizerwa Amini.Ku munota wa 3 ikipe ya Police FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mwizerwa Amini maze ikipe y’Amagaju yari yatangiye itsinda imikino 2 ya mbere ihita itakaza icyizere cyo gutsinda uyu mukino.

Police FC ntiyarekeye aho gusatira Amagaju kuko ku munota wa 18 yaje gushyiramo igitego cya 3 cyatsinzwe nanone na Songa Isaie ndetse igice cya mbere kirangira ari 3 bya Police Fc ku busa bw’Amagaju FC.

Mu gice cya kabiri,ikipe ya Police FC yatangiye yotsa igitutu Amagaju yari yamaze kwakira gutsindwa maze ku munota wa 55 Songa Isaie ashyiramo igitego cya kane aho yahise avunika asimburwa na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Nyuma y’iki gitego,ikipe ya Police FC yatangiye gukina nk’iyatsinze maze Amagaju agenda agaruka mu mukino nibwo yaje kubona igitego ku munota wa 75 gitsinzwe na Ndizeye Innocent ndetse umukino urangira ari 4 bya Police FC kuri kimwe cy’Amagaju.

Ku rundi ruhande ikipe ya Kiyovu Sports ntiyahiriwe ku kibuga cya Mironko kuko yatsinzwe na Miroplast ibitego 2-1 byatsinzwe na Irambona Fabrice ku munota wa 27 na Karera Hassan witsinze igitego ku munota wa 65 mu gihe igitego cy’impozamarira cya Kiyovu cyatsinzwe na Twagirimana Innocent ku munota wa 80.

Undi mukino wabaye kuri iki cyumweru ni uwahuje Gicumbi FC na Marines FC aho Gicumbi yatsinze ibitego 2-1.