Print

Abanyarwanda barimo Minisitiri Uwizeye bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 October 2017 Yasuwe: 959

Tariki 23 Ukwakira mu 1957 nibwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Abanyarwanda batandukanye ku rubuga rwa Twitter bifurije Perezida Kagame wujuje imyaka 60 y’ amavuko isabukuru nziza. Muri bo harimo Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe ibikorwa by’ imana y’ abaminisitiri Uwizeye Judith.

Happy birthday to our Pres. H.E @PaulKagame may God bless you with many more years to live and bless your exemplary wisdom & leadership.

— Judith Uwizeye (@J_Uwizeye) October 23, 2017

Yagize ati “Isabukuru nziza kuri nyakubahwa Perezida Kagame, Imana iguhe umugisha wo kurama n’ ubwenge n’ ubuyobozi bwawe ntangarugero”

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Kuwa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda.

Ku wa 3-4 Kanama nibwo yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu n’amajwi 98,79 %, nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda basaga miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo yemerewe kongera kwiyamamaza.

Bimwe mu bigwi bye, Paul Kagame yarangaje imbere RPF ayobora urugamba rwo kubohora u Rwanda nyuma y’imyaka ine ararutsinda, anahagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

WE'RE THRILLED AS THE SUN RISES TODAY: For it is his Birthday, a joy to his family and a blessing to the nation. Congratulations Excellency! pic.twitter.com/kij05lWE9B

— Williams Nkurunziza (@NkurunzizaW) October 23, 2017

#HBDKagame The best President ever..Thank you for rescuing us.We recognize this @AERGFAMILY
Uri Umubyeyi mwiza#Kagame #Rwanda @PaulKagame pic.twitter.com/YRmK0DdMoc

— Claudine Karangwa (@karangwaclau) October 23, 2017


Comments

Ange 23 October 2017

Happy Birthday mubyeyi w’igihu cyacu...Imana ikongerere ukomeze uyoborane ubutware..Nyagasani yaraguhanze...Abanyarwanda tukuri inyumu@Manda y’umuvuduko....Imyaka 60 y’amavuko wagize ,ku banyarwanda isobanura icyizere kidasaza tugufitiye gikomere...Komeza ukundwe...Happy Family unsuhirize Ange,Ian na Cyomora n’abandi...