Print

Nyamagabe:Polisi yataye muri yombi umukozi wo mu rugo wibye miliyoni 3 Rfw

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 October 2017 Yasuwe: 1584

Nyamagabe- Polisi yataye muri yombi umukozi wo mu rugo ukomoka mu Murenge wa Mbazi mu Ntara y’Amajyepfo wibye amafaranga agera kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda agahita atoroka.

Ayingeneye Claudette yakoraga mu rugo rw’uwitwa Nelly Ishimwe ku itariki ya 18 Ukwakira yarabuze ndetse basanga yabibye n’amafaranga ibihumbi 3 by’amadolari ya Amerika (3,000$), ni ukuvuga akabakaba 2,532,000 frw hamwe n’ibihumbi 150 by’amanyarwanda(150,000Rfw) hanyuma bahita bitabaza polisi yamufashe mu minsi 3 yakurikiyeho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi yemeje iby’aya makuru atangaza ko bafashe uwo mukozi kandi ko iperereza rigikomeza dore ko we ahamya ko amafaranga yibye ari ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda nubwo yafashwe asigaranye ibihumbi 97 gusa.

Yagize ati “Yahakanye umubare w’amafaranga abakoresha bamushinja ko yabibye ariko iperereza riracyakomeza kugira ngo tumenye aho ukuri guherereye.”

IP Kayigi yasabye buri wese ufite umukozi wo mu rugo kubika kure ibintu byose by’agaciro bafite mu rugo ndetse n’amafaranga yabo bakayashyira muri banki kugira ngo birinde ubujura.

Kugeza ubu Ayingeneye Claudette afungiye kuri Station ya Polisi ya Musange mu gihe iperereza rigikomeza.