Print

Umugabo yasambanye n’umugore utari uwe amera amabere (AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 24 October 2017 Yasuwe: 10232

Umugabo witwa Dam Muhanga wo mu gihugu cya Uganda yatangiye kwegera abakozi b’Imana ngo bamusengere nyuma yo gusambana n’umugore w’abandi nyuma agatangira kumera amabere nkay’abagore.

Uyu mugabo nk’uko abyihamiriza avuga ko umugabo w’uwo mugore ashobora kuba ariwe wamuterereje kumera amabere nyuma yo kumusambanyiriza umugore akabimenya.

Ibi yabitangarije mu rusengero rwa “Living Word Pentecostal Church” ruyobowe na Apostle Nkosana.

Yagize ati : “ Umugabo wuriya mugore yampamagaye kuri telephone yanjye ambaza impamvu naba nakoze ikosa ryo kumusambanyiriza umugore, ndabihakana we ambwira ko hari umuntu wamubwiye ko yabonye umugore we ahantu dukorera kandi yanahatinze, arangije ambwira ko iminsi yanjye ibarirwa ku ntoki. Mu minsi mike natangiye kubona amabere yanjye agenda akura umunsi ku munsi kugeza ubu nawe urareba uko amaze kungana.”

Apostle Nkosana nta kindi yakoze atari ugusengera uyu mugabo arangije amubwira ko yikururiye urupfu na mbere y’uko amera amabere kuko n’ubusambanyi nambwo bwakuviramo urupfu.