Print

Imanishimwe yatangiye imyitozo yoroheje muri APR FC

Yanditwe na: 25 October 2017 Yasuwe: 465

Myugariro w’ikipe ya APR FC Imanishimwe Emmanuel ku munsi w’ejo taliki ya 24 Ukwakira 2017,nibwo yatangiye imyitozo yoroheje nyuma yo kuvunikira mu mukino wa shampiyona ikipe ya APR FC yanganyijemo na Marines FC igitego 1-1 ku I taliki ya 14 Ukwakira 2017.

Uyu musore ufite ubuhanga mu kugarira asatira,byavugwaga ko azamara ukwezi n’igice ariko yatangiye imyitozo yoroheje mu rwego rwo kureba ko yagaruka vuba dore ko ikipe ye ya APR FC imukeneye ndetse akaba ari na myugariro uhoraho mu ikipe y’igihugu aho yakwitabazwa Amavubi yongeye kubona amahirwe yo guhatanira itike ya CHAN nkuko biri kuvugwa.

Uretse Imanishimwe Emmanuel,Rugwiro Herve nawe ukinira iyi kipe mu bwugarizi wagize akabazo k’imvune mu mukino uheruka wa AS Kigali yagaragaye mu myitozo yo ku munsi w’ejo ndetse yemeza ko nta kibazo afite ndetse yiteguye gukina umukino APR FC izahura na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatanu.