Print

Kiyovu Sports na APR FC zamaze kumvikana ku kibazo cya Ombolenga

Yanditwe na: 25 October 2017 Yasuwe: 719

Ikipe ya Kiyovu Sports na APR FC zamaze kumvikana ku kibazo cya Ombolenga wasinyiye ikipe ya APR FC agifite amasezerano muri Kiyovu ndetse biza kurangira aya makipe yombi amutanze ku rutonde rw’abakinnyi bazakoresha muri shampiyona y’uyu mwaka 2017-2018.

Uyu musore utaragaragara muri iyi shampiyona igeze ku munsi wa 4, ashobora kugaragara mu mukino wa shampiyona aya makipe yombi azacakiranamo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Ukwakira 2017.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia yerekejemo nk’intizanyo ya Kiyovu Sports yagarutse mu Rwanda nk’umukinnyi wa Kiyovu Sports ariko we ahitamo gusinyira APR FC ibintu byateje umwuka mubi muri aya makipe yombi gusa bikaba bivugwa ko bamaze kumvikana aho APR FC yishyuye Kiyovu Sports akayabo ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ombolenga Fitina yagaragaye mu mukino wa Super Cup wahuje Rayon Sports na APR FC,gusa kuva ubwo ntiyongeye kugaragara muri APR FC aho ntagihindutse aza kugaragar mu mukino urahuza aya makipe yombi.


Comments

25 October 2017

ombore nga arashoboye KD nimwana wumunyarwanda rétro nativumbura azabikora pee!!!!