Print

Karekezi yagiriye inama ikomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports

Yanditwe na: 26 October 2017 Yasuwe: 4613

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko yifuza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakumvikana na SKOL vuba na bwangu kuko bakeneye ikibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove bamaze guhagarikwa gukiniraho n’uru ruganda rwa SKOL.

Ibi uyu mutoza yabitangaje ku munsi w’ejo ubwo itangazamakuru ryamusangaga mu myitozo kuri Cercle Sportifs mu Rugunga ahazwi nko kuri Malaria aho amaze iminsi 2 akorera imyitozo.

Yagize ati “Inama nagira ubuyobozi bwa Rayon Sports ni ukuganira na SKOL vuba kuko niba umuterankunga aguha ikibuga nibaza ko wakumvikana nawe kuko hano mu Rwanda ni amakipe make afite ibibuga akoreraho atabanje gukodesha.Icyo nabasaba ni uko dukeneye kiriya kibuga kuko nakomeje gusaba ko twakora imyitozo nyuma ya saa sita ku masaha dukiniraho gusa banyijeje ko ku wa mbere mbere bizaba byarangiye."

Ikipe ya Rayon Sports biteganyijwe ko iraza gukorera imyitozo ku Mumena gusa biravugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports yashyizeho amananiza ndetse idashaka ko ikipe ya Rayon Sports ikorera kuri iki kibuga isanzwe ifiteho ububasha.