Print

Kiyovu Sports yigaranzuye APR FC yari imaze imyaka 12 iyitsinda

Yanditwe na: 27 October 2017 Yasuwe: 1648

Ikipe ya Kiyovu Sports ikuyeho agahigo ko kuba yari imaze imyaka 12 idatsinda APR FC aho ibashije kuyitsinda kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Ukwakira 2017 igitego 1-0 cyatsinzwe na Mustapha Francis ku munota wa 33 w’umukino.

Mbere y’uyu mukino,benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari bategereje kureba niba ikipe ya Kiyovu Sports iraza kwigaranzura ikipe ya APR FC yari imaze imikino 16 yikurikiranya iyitsinda ndetse n’imyaka 12 itabasha gutsinda iyi kipe y’ingabo z’igihugu dore ko yaherukaga kuyitsinda ku i taliki ya 30 Ukwakira 2005.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports

Nubwo ikipe ya APR FC yari yabonye myugariro Ombolenga Fitina wari utarakina umukino n’umwe wa shampiyona kubera ikibazo cy’ibyangombwa,ntacyo yabashije kubafasha kuko ikipe yahozemo ibashije kumutsinda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

Mu byishimo byinshi umunyamabanga w’ikipe ya Kiyovu Sports Habimana Rachid atangarije Radio Rwanda ko iyi ari intangiriro ko ikipe ya Kiyovu Sports y’uyu mwaka ifite gahunda kandi yiteguye gushimisha abakunzi bayo.

Yagize ati “Ndababwiza ukuri ko Kiyovu yacu yavutse bushyashya .Ubu dufite abakinnyi bashya,abafana bashya n’ubuyobozi bushya,murindire uyu mwaka muzabona ibyiza gusa.”

Uyu munyamabanga yahakanye amakuru avugwa ko Kiyovu ikanira match zikomeye gusa izoroshye ikazitakaza aho yavuze ko nyuma y’iyi ntsinzi babonye batazongera gusubira inyuma.

Ubu Kiyovu sports igize amanota 6 mu mikino 4 aho yatsinze Musanze,itsindwa na Rayon Sports ndetse na Miroplast,ikazahura na Gicumbi FC mu mukino ukurikira.

Umukino w’uyu munsi wakerereweho iminota mike kubera ikibazo cya ambulance gusa waje gutangira ndetse ikipe ya Kiyovu igenda isatira APR FC byayifashije kubona igitego ku munota wa 33 gitsinzwe na Mustapha Francis ku ikosa ry’umuzamu kimenyi Yves wafashe umupira akawurekura.


Comments

27 October 2017

copyright ntiyemewe