Print

Munyentwari yareze Radio 10 kubera gutuka Rayon Sports

Yanditwe na: 28 October 2017 Yasuwe: 9913

Umufana wa Rayon Sports witwa Munyentwari Jean Maurice yamaze gutanga ikirego ku Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) arega Radio 10 n’umunyamakuru wayo w’imikino Bagirishya Jean de Dieu gukoresha imvugo isebanya ndetse ikandaga ikipe ya Rayon Sports.

Jado Castar utavugwaho rumwe n’abakunzi b’imikino kubera amagambo akomeye avuga mu kiganiro cye

Mu kirego uyu mugabo yatanze Umuryango ufitiye kopi, yavuze ko ikirego cye gishingiye ku kiganiro cy’imikino cyatambutse ku I taliki ya 26 Ukwakira 2016 ubwo umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar yatukaga ikipe ya Rayon Sports avuga ko ari Roho mbi ibunga yabuze ingurube ijyamo .

Yasabye uru rwego rw’abanyamakuru bigenzura ko rwakurikirana Radio 10 n’uyu munyamakuru wayo cyane ko abona imvugo yakoresheje muri iki kiganiro yuzuyemo gusebya no gusebanya ndetse no kwica umwuga w’itangazamakuru aho yavuze ko ibyo Castar yakoze binyuranyije n’amahame ngengamyitwarire y’abanyamakuru.

Ibi bije nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports imaze hafi icyumweru idafite ikibuga cyo gukoreraho imyitozo nyuma yo kutumvikana n’umuterankunga wayo SKOL wari uherutse kubaha ikibuga cyo gukoreraho mu Nzove akaza kugifunga kubera ubu bwumvikane buke bwabaye.

Reba ikirego Munyentwari yshyikirije RMC






Ikirego cya Munyentwari


Comments

28 October 2017

Uriya Munyamakuru Ubanzayijyenga Sigusa Nyakubahwa Poulo Kagame Ashyigikiye Imikino Naho Jado Castal Atinyuke Ansebye Akwiye Ingando


Twin Yeah 28 October 2017

Uyu ni injiji mu banyamakuru bize. Jado Castar ni ko asanzwe ni rukandagira!! None se ntazi ko iyo bari ku mupira bawutugezaho burya ari ho tubasuzumira! Aragaragaye!! Bajye bigira kuri ba Axcel/RBA