Print

Bwa mbere hakozwe urukweto rudasanzwe kandi ruhenze kurusha izindi ku isi(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 28 October 2017 Yasuwe: 2667

Nyuma y’uko hakozwe ikanzu ihenze kurusha izindi ku isi ubu noneho hakozwe n’urukweto ruhenze cyane kurusha izindi mu mateka y’isi.

Uru rukweto ruri kubarirwa akayabo ka miliyoni 15 n’imisago by’amadorali y’Amanyamerika rwatunganyijwe n’umugore w’Umwongereza witwa Debbie Wingham.

Kuba uru rukweto rurimo kugura akayabo kangana gutya si ubusa ahubwo biri guterwa n’ibyo uru rukweto rukozemo kuko rugizwe ahanini n’imishonge y’amabuye y’agaciro atandukanye arimo Zababu, diyama n’ayandi. Aya mabuye y’agaciro ari kuri ruriya rukweto akaba abarirwa agaciro k’ibihumbi 980 by’amadorali y’amanyamerika.

Uru rukweto rwaciye agahigo ko kuba ruri kugurishwa menshi kurusha izindi zose ku Isi , ngo kuri ubu rwatangiye kwamamazwa mu birori byo kwizihiza amasabukuru.