Print

Tom Close yagaragaje uburyo aterwa ishema no kuba ingabo ikingira Tricia

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2017 Yasuwe: 3482

Umuhanzi wabimburiye abandi mu kwegukana irushanwa rya PGGSS Muyombo Thomas wamenyekanye mu muziki nka Tom Close uyu munsi taliki ya 28 Ukwakira 2017 nibwo yujuje imyaka 31 amaze abonye izuba ni nawo munsi umugore we Tricia yongeye gushishimura ubutumwa bwuje urukundo amwifuriza isabukuru nziza.

Abagenda mu rugo rwa Tom Close n’umugore we baguhamiriza neza badashidikanya ko urukundo rukibaho ntaho rwagiye kubera uburyo aba bombi babanye neza kandi bakirana ubwuzu ababagenderera.

Tom Close umaze imyaka ine asezeranye kubana akaramata n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia muri iki gihe cyose bamaranye bamaze kubyara abana babiri umukobwa witwa Ella n’umuhungu uri ku ibere witwa Elan.

Kuri uyu munsi Tom Close yizihijeho isabukuru ye umugore we yateruye amagambo amwifuriza isabukuru nziza amubwira ko ari umugabo w’umuhanga kandi yifuza kumarana nawe imyaka myinshi kuko ari byose kuri we.

Umugore wa Tom Close yamwifurije isabukuru nziza

Tricia yagize ati " Isabukuru nziza mugabo wanjye nkunda, Imana Ishimwe Cyane kubwo Kukurinda; Kdi Ikomeze Ikumpere indi Myaka myishi yo kubaho .
Uragahorana Ubwenge ; Ubuhanga n’ Igikundiro cy’ Imana. Untera ishema cyane mu mpande zose, Uri umuhanga cyane "

Aya magambo meza asize umunyu umugore we yamubwiye nawe yananiwe kuyihanganira aterura ubutumwa buri mu rurimi rw’icyongereza abwira umugore we ko yishimira kuba ari umugabo we kandi baranabyaranye.

Tom Close "I am more proud of being your partner and having children with you. I am thankful to God for the moments I share with you and any added minute to the life I share with you. I love you and thanks for the wishes @tricia_tclose"

Tugenekereje mu kinyarwanda Tom Close yagize ati " Nanjye nishimira cyane kuba ndi umufasha wawe kandi tukaba twarabyaranye n’abana, Nshimira Imana cyane ku gihe cyose maranye nawe, na buri munota wose wiyongera ku gihe tumaranye uranshimisha cyane, ndagukunda kandi wakoze cyane kunyifuriza isabukuru nziza "

Aya magambo y’imitoma bakomeje gusukiranya yazamuye amarangamutima y’abakunzi babo nabo bakomeza kugenda babereka ko babakunda ari nako bifuriza Tom Close isabukuru nziza.

Hari umufana kandi wananiwe kuripfana ababwira ijambo rikomeye bakwiye kumva ko anezezwa n’uburyo bakundana ndetse abifuriza n’imigisha ituruka ku Mana. Yagize ati " Nkunda umuryango wanyu uburyo mukundana! God bless u!!!! "