Print

AMAMODOKA: Abanya -Uganda yasize Abanyarwanda mu isiganwa ryitiriwe Gakwaya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 October 2017 Yasuwe: 903

Kuri uyu wa Gatandatu 28 Ukwakira 2017, mu karere ka Huye habereye isiganwa ry’amamodoka rigamije kwibuka Gakwaya Claude wahoze asiganwa ku mamodoka, akaza kwitaba Imana azize impanuka mu mwaka wa 1986.

Imodoka zaturutse mu gihugu cya Uganda ni zo zaje mu myanya ya mbere, ndetse n’iz’abanyarwanda zari zitezwe zirimo iya Mugabo Claude na Gakwaya Jean Claude ntizabasha guhirwa.

Iri siganwa ryatangiye ritinze kubera imvura yari yaramukiye mu karere ka Huye, ndetse igatuma n’imihanda yuzura ibyondo, abasiganwa bahagurutse mu i Rango mu ma Saa munani, berekeza mu zira z’akarere ka Gisagara, banyura mu Rwasave maze basoreza kuri Katederali ya Huye, iyi nzira bakaba bayikoze inshuro eshatu.

Nyuma y’umunsi wa mbere, imodoka ya MITSUBISHI EVO 9 yari itwawe na Kabega Mussa wunganirwaga na Sirwomu Rogers ni yo iza ku mwanya wa mbere aho yakoreshe isaha 1, iminota 20 n’amasegonda 52, aba bombi bakaba bakomoka Uganda.

Uko abakinnyi bakurikiranye ku munsi wa mbere