Print

Dr Kayumba asanga Perezida Nkurunziza nyuma y’ iyi manda aziyongeza ebyiri

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 October 2017 Yasuwe: 3595

Umusesenguzi akaba n’ impuguke muri politiki Dr Kayumba Christopher yagaragaraje umuzi wo kuba kuvugurura itegeko nshinga muri Afurika biteza ikibazo gikomeye. Yanagaragaje ko aho bigana Perezida Pierre Nkurunziza izindi manda ebyiri arimo kuzikozaho imitwe y’ intoki

Imyaka ibiri irashize Abanyarwanda batoye itegeko nshinga rivuguruye nubwo bitavuzweho rumwe. Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, umusesenguzi avuga ko Perezida Joseph Kabila arimo gukoresha iturufu yo kuvuga ko yabuze ingengo y’ imari yo gukoresha amatora kuko nguhindura itegeko nshinga yabigerageje abaturage bakigaragambya akabireka. Muri Uganda impaka zishingiye kuguhindura itegeko nshinga zirarimbanyije. Mu Burundi hashize iminsi mike bemeje ko bagiye kuvugurura itegeko nshinga ryabo.

Kuvugurura itegeko nshinga muri Afurika by’ umwihariko mu karere u Rwanda ruherereyemo ni ikibazo gikomeye muri iyi myaka. Mu Kiganiro Dr Kayumba yahaye Radio10, UMURYANGO ukesha iyi nkuru yagaragaje imvano yo kuba kuvugurura itegeko nshinga birimo guteza ikibazo muri iki gihe kandi rira ryarashyizweho ryumvikanyweho.

Dr Kayumba yagaragaje ko amategeko nshinga ibihugu by’ Afurika bigenderaho amwe yagiye atorwa harimo ingingo zidashingiye ku myizerere y’ abenegihugu.

Urugero avuga ko ikintu kijyanye na manda cyagiye gishyirwa mu mategeko nshinga y’ ibihugu by’ Afurika kidashingiye ku myizerere n’ imyemerere y’ Abanya Afurika. Ngo cyakopewe mu bihugu by’ Amahanga ya kure.

Avuga ko imyaka y’ amavuko Perezida atagomba kurenza kuri ubu irimo guteza ikibazo muri Uganda nayo kuyishyira mu itegeko nshinga byakopewe mu mahanga.

U Burundi...

Dr Kayumba avuga ko igitututu cy’ amahanga ntacyo kivuze mu gutuma Perezida runaka ava ku butegetsi ko ahubwo abafite ijambo rya nyuma ari abanyagihugu.

Muri 2015 Perezida Nkurunziza w’ u Burundi yabwiye abantu ko amaze kuyobora manda imwe, amahanga ashaka kumwemeza ko amaze kuyobora manda ebyiri kuko yagiye ku butegetsi muri 2005 kandi itegeko nshinga ry’ u Burundi rikaba rivuga ko Perezida w’ iki gihugu yemerewe manda imwe y’ imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe.

Perezida Nkurunziza yakomeje gushimangira ko amaze kuyobora manda imwe abishingira ku kuba manda ya mbere ataratowe n’ abaturage. Byarangiye muri uwo mwaka wa 2015 atowe n’ abaturage muri manda yita iya kabiri abandi bakayita iya gatatu.

Nubwo Perezida Nkurunziza yayoboye iyi manda hari abatumva ukuntu agiye kuyiyobora, abasesenguzi basanga hari ibimenyetso byerekana ko nayisoza azayobora izindi ebyiri.

Dr Kayumba ati "...Ukurikiranye ibiba i Burundi bari mu nzira yo guhindura itegeko nshinga, kandi bazarihindura ibya manda biveho. Ngo bashaka no kongera imyaka, undi manda yamaraga imyaka itanu ubu ngo bashaka kuyigira irindwi. Biraganisha ko yayindi barwaniraga y’ itanu azayiyobora kuko ubungubu ayigeze hagati, itegeko nshinga rizahinduka, ayobore iyindi y’ imyaka irindwi, yongereye ayobore n’ indi y’ imyaka irindwi" Uyu musesenguzi avuga ko kugira ibi ntibibe keretse abaturage babyanze.

RDC

Muri 2006 Perezida Kabila yafashe ubutegetsi asimbuye se, aratorwa ingengo y’ imari ntiyabura. Muri 2011 ingengo y’ imari yo gukoresha amatora irongera iraboneka aratorwa, bigeze muri 2016 manda ze ebyiri zirangiye, ingengo y’ imari yo gukoresha amatora irabura.

Dr Kayumba ati "Njye nibaza ko iriya ari iturufu Perezida Kabila arimo gukoresha kugira ngo ntaveho".

Avuga ko kuba bamwe mu baturage bakwishyira hamwe bagafata intwaro bakarwanya Perezida uriho wanze kurekura ubutegetsi bitaba ari igisubizo cyiza igihe abaturage bashaka amahoro arambye.

Yagize ati "Igituma amahoro arambye aboneka ni ukuntu ubuyobozi busimburana, kandi ubwo buyobozi bukaba bushingiye ku byo abaturage bibonamo"

Tanzania irashimwa riko izahabwa impundu nyuma...

Mu bihugu bihana imbibi n’ u Rwanda Tanzania niyo ifite ubuyobozi bumaze imyaka myinshi buhererekanwa mu mahoro. Nta mvururu mu matora ya Perezida cyangwa nyuma yayo.

Umusesenguzi Dr Kayumba avuga ko ari ibyo gushima kuba muri Tanzania habaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro gusa yongeraho ko ikintu kizagaragaza ko Tanzania yateye intambwe mu guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kizagaragara igihe ubutegetsi buzaba buvuye mu ishyaka riri kubutegetsi bufashwe n’ irindi shyaka.

Kuva Tanzania yabona ubwigenge mu 1962 iyobowe n’ ishyaka Chama cha Mapinduzi CCM.


Comments

gakuba 30 October 2017

nibyo ibyo uvuze turebe ibitureba abasesenguzi basesengure ibyo mubihugu, byabo ni bumva aho aliho bazi neza ibyaho, bajye yo nashaka, azayobore kugeza apfuye ko ali u Burundi na barundi ayobora iki tureba niki!


UWIZEYE 30 October 2017

Ibyo Dr KAYUMBA avuga,nibyo 100%.Kimwe n’abandi ba presidents ba Africa,President Nkurunziza nawe arashaka kugundira ubutegetsi.Azahindura itegeko-nshinga,avuge ko abaturage badashaka ko ava ku butegetsi!! Hanyuma akoreshe amatora,abone 98.9 %.Nta kindi gituma banga kurekura ubutegetsi,nuko bafite imbunda.Uvuze,baramufunga cyangwa bakamwica.It is the same story.Kera African presidents babakoreraga Coup d’état.Ariko ubu ntubyashoboka,kuko bafite a private army yitwa Presidential Guard,ikomeye kandi ihembwa neza kurusha National army.


akumiro 29 October 2017

Njye mbona uburundi .u rwanda .uganda .zaire byose ari kimwe kabisa bose bariyongeje bazongera baniyongeze .Tubifurije amahirwe na bon appetit


Dgghh 29 October 2017

Ariko ubu si ukwivanga mu bitatureba ra? Uko tutifuza ko hari umunyahanga wivanga mu kugena uko abanyarwanda tuyoborwa, ni nako abo mu bindi bihugu nabo batabyifuza. Nta mpamvu n’imwe mbona yo gukoresha ibiganiro ku maradio locales tuvuga ukuntu tubona imiyoborere y’ibihugu duturanye. Ni mubareke ibyo barimo nibo bireba.


NYABYENDA 29 October 2017

nKURUNZIZA YATANGIYE ABANTU BAMUPINGA NGO NTASHOBOYE POLTIKI ARIKO NJYE MBONA RI MUHANGA CYANE MURI IYI GAME. UMUNTU BAHIRITSE KU BUTEGETSI ATARI MU GIHUGU, AKAKIGERAMO ABAMUHIRITSE UTAMENYA IYO BARI NAWE UTAMENYA UKO YAKIGEZEMO


29 October 2017

Kabisa uyu musesenguzi ntabogama. Kabila yashatse guhindura itegeko nshinga biramunanira yitwaza ko yabuze budget y’ amatora