Print

Diamond Platnumz yerekeje muri Afurika y’Epfo kwishimana na Zari n’abana be(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2017 Yasuwe: 2150

Umuhanzi Diamond Platnumz yagiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yagiye gusura umugore we Zari n’abana be. Ni nyuma y’igihe cy’ibibazo byakurikiye kubyarana n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Umuryango wa Diamond Platnumz na Zari wongeye kugaragaramo akanyamuneza nyuma yo kunyura mu nzira y’inzitane n’ibibazo byashoboraga gutuma batandukana kuko byari bimaze kujya ahagaragara ko Diamond yaciye inyuma Zari akabyarana na Hamisa Mobetto .

Nyuma y’iki kibazo Zari yagaragarije umugabo we ko amukunda amubababarira ibyabaye byose bakomeza kubana n’ubwo uyu mugore yari yabanje kurakara ndetse akanga kwifuriza uyu muhanzi isabukuru nziza aheruka kwizihiza.

Kuri ubu Diamond Platnumz ari kubarizwa muri Afurika y’Epfo aho yagiye gusurira umukunzi we ndetse n’abana nyuma y’igihe kitari gito batameranye neza.