Print

Mu mafoto reba umugore wicishijwe amabuye azira ubusambanyi

Yanditwe na: Martin Munezero 30 October 2017 Yasuwe: 7035

Muri Somalia, abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya Islam bakomoka mu mutwe wa al-Shabab bicishije amabuye umubyeyi w’abana umunani nyuma yuko ahamijwe icyaha cy’ubusambanyi.

Uyu mubyeyi yiciwe mu kibuga gihurirwamo n’abantu benshi, giherereye mu mujyi wa Saakow mu bilometero hafi 400 mu majyepfo y’umurwa mukuru Mogadishu.

Mu majwi yashyizwe ku rubuga rwabo kuri internet umucamaza wo muri al-shabab yumvikanye avuga ko umugore witwa Habiba Ali Ishaq yaciye inyuma umugabo we ubwo yavaga mu rugo rwe akajya kurongorwa n’undi mugabo.

Habiba Yatewe amabuye kugeza ashizemo umwuka

Umucamanza yavuze ko icyemezo cyo kuburanisha uru rubanza bakigezeho nyuma yo kuregerwa n’uwahoze ari umugabo wa nyakwigendera nkuko VOA yabitangaje.

Ali Ibrahim Ali w’imyaka 44, yabwiye urukiko ko ubwo aherukana n’umugore we yari yamubwiye ko agiye gusura abavandimwe be mu mujyi wa Mogadishu ariko nyuma y’iminsi 18 azakumva ko yarongowe n’undi mugabo.

Kugeza ubu al-Shabab ntacyo iravuga ku mugabo warongoranye na Ishaq. Hari andi makuru avuga ko uwo mugabo ashobora kuba yaratorotse.

Mu kwezi kwa gatanu umugabo w’imyaka 44 yishwe atewe amabuye n’abarwanyi ba al-shabab mu karere ka Rama Addey mu majyepfo ya Somaliya.

Dhayow Mohamed Hassan yashinjwaga icyaha cyo gutera inda undi mugore utari uwo bari basanzwe babana.


Comments

Didy 30 October 2017

Amategeko yabo arakaze pe. ndasaba uwandangira akazi. ndi umu mama w,abana 2nize management ,phone mbonekaho ni 0782840000. murakoze Imana ibahe imigisha