Print

Katauti yagiriye inama ikomeye Caleb wabuze ibitego

Yanditwe na: 30 October 2017 Yasuwe: 2362

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti yagiriye inama ikomeye umusore Bimenyimana Bonfils Caleb waje muri iyi kipe nka rutahizamu ariko akaba arihunga, ko akwiye guhindura imikinire ye bitaba ibyo akabura umwanya muri iyi kipe.


Uyu musore uri mu bakinnyi bamaze guhusha ibitego byinshi muri iyi shampiyona,ntabwo arabasha gukora ibyo abafana bari bamwitezeho aho yabwiwe na Katauti ko akwiye guhindura imikinire ye kugira ngo atajya ku ntebe y’abasimbura.

Yagize ati “Ikibazo cyo gutsinda ibitego ntabwo gifitwe na Caleb wenyine,hafi y aba rutahizamu bose baragifite gusa Caleb we birarenze.Mu mukino aba asa nk’uwikanga,atari mu mukino gusa turacyamuganiriza nibidakunda tuzahindura dukinishe abandi.”


Uyu musore yasimbuwe na Tidiane Kone mu mukino wo ku wa Gatandatu Rayon Sports yatsinzemo Bugesera aho bivugwa ko uyu Kone yari afite imvune gusa bakamuhatiriza kujya mu kibuga kubera imikinire ya Caleb iri ku rwego rwo hasi.

Kugeza ubu Caleb afite igitego kimwe yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza wa shampiyona yabonye biturutse kuri penaliti yari amaze gutera umunyezamu wa AS Kigali akayikuramo agahita ayisongamo.