Print

Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura Ethiopia (Amafoto)

Yanditwe na: 31 October 2017 Yasuwe: 313

Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo yo kwitegura umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’afurika cy’’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN izabera muri Maroc mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha.

Umutoza Antoine Hey wataye akazi akerekeza iwabo mu Budage atabibwiye abakoresha be,niwe wakoresheje imyitozo yo ku munsi w’ejo yagaragayemo abasore bose bahamagawe uko ari 24.

Umukino ubanza uzabera muri Ethiopia ku italiki ya 05 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku i taliki ya 12 ugushyingo 2017.

Abakinnyi bahamagawe:
Abanyezamu
: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Kimenyi Yves (APR Fc).

Ba myugariro: Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Herve Rugwiro (APR Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc) na Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Imran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Nizeyimana Mirafa (Police Fc).

Ba rutahizamu: Mico Justin (Police Fc), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) na Sekamana Maxime (APR FC).

Amafoto yaranze imyitozo ya mbere y’Amavubi







Amafoto:Ruhagoyacu