Print

Hadi Janvier yatangaje ikintu yakumburaga mu gihe yari amaze adakina

Yanditwe na: 31 October 2017 Yasuwe: 396

Umusore Hadi Janvier wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare wari umaze umwaka wose adakina nyuma yo gusezera kuri uyu mukino gusa akongera gasaba imbabazi FERWACY ikamwerera kugaruka, yatangaje ko yakumbuye cyane guhatana ndetse no gutsinda cyane ko yari umwe mu bakinnyi bihariraga intsinzi mu Rwanda.

Uyu musore ufite ubuhanga budasanzwe mu gusatira yatangarije Flash FM ko ubwo yari amaze gusezera,igihe cyose yakumburaga ihangana yagiraga ubwo yabaga ahanganye na bagenzi be muri uyu mukino.

Yagize ati “Nakumburaga guhangana ndetse no kuyobora isiganwa (Breakaway), kuko igihe nakinaga numvaga ndatuje iyo nabaga ndi mu gikundi(Peloton)ariyo mpamvu nakundaga kugenda njyenyine nkanataka cyane.hari igihe narebaga amarushanwa nkavuga nti iyo nza kuba ndi hariya ngakora akantu.”

Hadi Janvier yatangaje ko yatangiye gukora imyitozo ikarishye ndetse ari gukorana na Benediction kugira ngo nagaruka mu Kuboza azabe ameze neza ndetse azabashe kwitwara neza mu marushanwa azitabira.

Hadi janvier yasezeye ku mukino w’amagare umwaka ushize gusa nyuma yo kwisubiraho yandikiye ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda asaba kugaruka ndetse aza kwemererwa kugaruka.