Print

Umuyobozi wa AMIR uregwa gusambanya umukobwa ku gahato yagejejwe imbere y’ urukiko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 31 October 2017 Yasuwe: 2678

Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura mu karere ka Karongi rwaburanishije ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo Rwema John Peter Umuyobozi w’ impuzamashyirahamwe y’ ibigo by’ imari iciriritse mu Rwanda AMIR.

Ku isaha ya saa mbili, kuri uyu wa Kabili tariki 31 Ukwakira 2017 nibwo uyu muyobozi ushinjwa kuba yarasambanyije umukobwa w’ imyaka 28 mu ijoro ryo rya tariki 16 bucya ari 17 Ukwakira yagejejwe imbere urukiko.

Nk’ Umuseke wabitangaje uregwa yagaragaye ku rukiko ubona adafite umususu yambaye ipantaro y’umukara, ishati ijya gusa n’idoma n’inkweto z’umukara, yari yunganiwe n’abunganizi mu mategeko babiri.

Umukobwa wamureze kumufata ku ngufu nawe yagaragaye ku rukiko ubona nta mususu, ari kumwe n’abantu benshi bakorera ikigo akoramo barimo n’abo mu mahanga. Uruhande rw’urega narwo rufite abunganizi barenze umwe.

Uyu munsi urubanza rugitangira abacamanza bahise babwira abari bitabiriye iburanisha ko uru rubanza ruri bubera mu muhezo kuko rwari buvugirwemo amagambo ashobora kubangamira umuco mbonezabupfura nk’uko binateganywa n’amategeko.

Baburanye mu muhezo biratinda, urubanza rurangira saa saba n’igice ababuranyi barasohoka.

Urukiko ntirwashimye gutangaza byinshi mu byaburanyweho,umwanditsi w’urubanza yatangaje ko uregwa ashinjwa icyaha cyo “Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato”.

Uyu mwanditsi yavuze ko umwanzuro ku gufunga cyangwa gufungura uregwa by’agateganyo uzasomwa kuwa kane tariki 02 Ugushyingo 2017.
Rwema John Peter yahise yongera ajyanwa n’imodoka ya Police y’u Rwanda aho afungiye kuri Station ya Police ya Bwishyura.


Comments

gakire 31 October 2017

imyaka 28 se ahubwo sinumva ari umukecuru.hahahahahah mbega ishyano uwo mukobwa arashaka akantu ahubwo bamwitege