Print

Urban Boys bagiye gusobanura ibibazo by’uruhuri biyivugwamo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 31 October 2017 Yasuwe: 502

Humble Jizzo,Nizzo Kaboss na Safi madiba babarizwa mu itsinda rya Urban Boys, bateguye ikiganiro n’itangazamakuru gisobanura ibibazo by’uruhuri bivugwamo muri iri tsinda.

Mu itangazo bashyize hanze,Urban Boys bavuze ko biteguye gusobanura byimbitse ibibazo byakomeje kurangwamo kuva batangiye kugeza ubu. Tariki ya 10 Ugushyingo 2017 nibwo iki kiganiro giteganyijwe.

Humble Jizzo,umukuru muribo avuga ko bafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko abonye ubwabo badashobora kwiyunga.Ngo ntiyakwemera gukomeza areba itsinda rye rigaraguzwa agati.

Uyu muhanzi avuga ko muri icyo kiganiro aribwo abantu bazamenya neza niba koko Urban Boys ikomeza gukora nk’itsinda cyangwa se bahagarika muzika nk’abandi bose.

Iri tangazo rije nyuma y’uko ku cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017 UMURYANGO usohoye inkuru yemeza neza ko aba basore bamaze gutandukana hashingiwe ku mpamvu ubwe Safi yashyize hanze.

Kugeza ubu Niyibikora Safi madiba ari kumwe na Meddy mu gihugu cya Uganda aho ari gufata amashusho y’indirimbo bise ‘ukuri’.Producer Sasha Vybz uri gukora ayo mashusho yahaye ikaze Safi mu rugendo rushya yatangiye.

Yagize ati “ mu kazi uyu munsi dufata amashusho n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda Meddy na Safi. Amahirwe masa kuri Safi mu rugendo rwo gukora umuziki wenyine.”

Iki kiganiro kigamije kuva imuzi ibijyanye n’iri tsinda


Comments

sophonie 31 October 2017

abanyamaku mugiye kuba abunzi se. ibintu byose kuri iyisi birashoboka. gutandukana kwaka bana birashoboka kandi si igitangaza. n,ibihugu biratandukana kanswe bariya bana. ntagikuba cyacitse rwose. hazaza abandi nkuko nabo base.