Print

Niyonshuti Adrien agiye kurushinga

Yanditwe na: 1 November 2017 Yasuwe: 543

Umusore Niyonshuti Adrien agiye gusezerera ubuseribateri aho ku I taliki ya 18 Ugushyingo 2017 azasezerana n’umukunzi we Ruisi Umutesi Elyse bamaze igihe bakundana.

Uyu musore ufatwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu kuzamura umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, ahora yibukwa ko ariwe munyarwanda wa mbere wakinnye umukino wo gusiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya MTN Qhubeka, agiye gusezerana n’umukunzi we Umutesi bivugwa ko bamenyaniye mu Butaliyani aho ikipe ya Dimension Data isanzwe ikorera imyitozo.

Kugeza kuri ubu Niyonshuti akinira ikipe ya Dimension Data mu marushanwa mpuzamahanga aho uyu mwaka yitabiriye amarushanwa akomeye nka Tour de Langkawi yo muri Malaysia,Pais vasco yo muri Espagne,Tour of Norway,Tour de Romandie,Criterium du Dauphine,n’ayandi.

Nkuko impapuro z’ubutumire zabo zibigaragaza,umuhango wo gusaba no gukwa uzaba kuwa 17 Ugushyingo, ubukwe bwo bukazabera mu Mujyi wa Kigali.




Urupapuro rw’ubutumire