Print

Tuyishimire Ephrem yatangaje intego afite muri Tour du Rwanda

Yanditwe na: 1 November 2017 Yasuwe: 189

Umusore Ephrem Tuyishimire ukina umukino wo gusiganwa ku magare yatangaje ko imyitozo yo kwitegura irushanwa rya Tour du Rwanda kuri we yagenze neza kandi yiteguye kuba yatwara agace kamwe muri Tour du Rwanda.

Uyu musore ugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya 3,yatangarije Umuryango ko yiteguye gushaka agace (Etape) ndetse no gufasha Abanyarwanda kongera kwegukana Tour du Rwanda ku nshuro ya 4.

Yagize ati “Iyi n’inshuro ya 3 ngiye kwitabira Tour du Rwanda.Narize bihagije kandi nakoze imyitozo ihagije.Ngiye gukora cyane ku buryo natwara nka etape cyangwa ikindi gihembo mu bizaba bihatanirwa, kandi Imana izabimfashamo kuko mbiyisaba buri munsi.

Tuyishimire yitwaye neza mu marushanwa atandukanye ya Rwanda Cycling Cup aho yatwaye ibihembo byinshi mu gusiganwa mu batarengeje imyaka 23.

Uyu musore ukina mu ikipe ya Les Amis Sportifs,yatangaje ko imyitozo we na bagenzi be bakoze ihagije ndetse abona kongera kwisubiza iri rushanwa bishoboka.