Print

Nanduje umugabo wanjye Sida none nabuze aho muhera ngo mbimubwire,Nkore iki koko ubu ko byandenze?

Yanditwe na: Martin Munezero 2 November 2017 Yasuwe: 4529

Umukunzi w’urubuga Umuryango.rw yaratwandikiye atugezaho ikibazo kimukoreye cyo kuba akeka ko yanduje umugabo we SIDA nyuma yo kumuca inyuma akaba agusaba inama y’uko yabyitwaramo.

Yagize ati:

Muraho basomye beza b’uru rubuga. Nabonye mugira inama abandi none nanjye ndabagannye kugirango mumfashe mumpe inama zatuma nsohoka mu kibazo kinkomereye ku buryo nsigaye ntekereza no kwiyahura.

Ikibazo cyanjye rero giteye gitya: Byatangiye umugabo w’incuti yacu anyikundishwaho nkumva ari ibisanzwe kuko yari incuti y’umuryango. Nyuma y’igihe yaje gucunga umugabo wanjye adahari aza kunsura murumva ntacyo yikekaga nyine n’uwari kuhamubona nta kibazo yari kubibanamo. Nk’uko bisanzwe twaraganiriye gusa aza kunyerurira ko ankunda. Twaganiriyeho umwanya gusa nanjye si nzi uko byagenze rwose nashidutse turyamanye.

Kuva uwo munsi nabuze amahoro kuko numvaga nakoze amahano ndetse nahemukiye umugabo wanjye dore ko ntacyo namuburanye. Nyuma yo kurwana n’umutima naje kwiyemeza kujya kwa muganga kwipimisha ngo ndebe niba nta ndwara yanteye maze nsanga yaranyanduje SIDA. Ikibabaje ni uko nari naramaze kuryamana n’umugabo wanjye ku buryo ubu mfite ubwoba ko na we namwanduje.

Ubu sinkirya ngo bimanuke ndara nibaza nkirirwa nibaza byarancanze kandi umugabo nawe atangiye kujya akeka ko hari ikitagenda kuko byananiye kubimuhisha. Murumva na mwe ko bigoye rwose.

Kuri ubu numva namubwira ibyambayeho ariko nabuze aho nabihera pe, iyaba ari ukumuca inyuma gusa hatarimo iyo kabutindi ikindi nibaza ndamutse nsanze naramwanduje uko nakwifata, icyo nabwira abana banjye, umuryango mbese mba numva nenda gusara neza neza. Hari ubwo numva nakwiyahura bikarangira ariko na byo nabiburiye imbaraga cyane cyane kuko numva abana banjye ntaho naba mbasize ntazi ko na se wa bo nibura ari muzima.

None rero bavandimwe nimumfashe mungire inama kandi mumbabarire rwose ntimuntuke ndabizi ko nakosheje ndetse nakoze ibidakorwa ariko mumbabarire ntimunsonge pe. Mbaye mbashimiye Imana ibahe umugisha.


Comments

3 November 2017

Yewe inzira zose utabimubwiye wasanga zifunze funga umwuka umubwire byose uraruhuka usigare urwana nimiti wikureho icyo cyaha mubwire nawe atangire afate imiti humura mwarabyaranye kandi azi abagabo uko bateye azakubabarira tinyuka umubwire .


urwenya 3 November 2017

Umva mada inama nakugira nuko uzashirika ubwoba ukabimubwira kuko niyo yaba ataranduye nubundi muzakomeza muryamane nkumugabo numugore nubundi wazamwanduza. Bimubwirerero ajyekwipimisha nasanga arimuzima ajye ukoresha agakingirizo kdi nanakwirukana ubwoniko Imana uzaba yabishatse kuko ikigeragezo cyose kibagihetse igisubizo murakoze


sam 2 November 2017

Ni byiza ko utekereza ko wahemutse kdi natwe ntituri bamiseke ugoroye kuburyo hari uwagutera ibuye !!!! Gerageze ushake uburyo wowe nu mugabo wawe mwajya kwipimisha nugira amahirwe ugasanga ari muzima uzamubwize ukuri uramutse usanze yaranduye uzabanze wiyakire nawe umufashe kubyakira gusa ukuri Ku mahano wakoze ukugumane!! Biragoye gusa nta gihe umuti uryoha!!!!


karahanyuze 2 November 2017

Njye ndumva wamureka kuko yahita akubaza uwo mwaryamanye wamuvuga bigatera ikimbirane rishobora kugira ingaruka mbi kuri wowe n’uwo mugabo cg umugabo wawe agahita agutanga kwiyahura

gusa ugashaka uburyo bwose mutakongera kubya kuko umwana wanduye ni ukumutera agahinda