Print

Umuryango w’indege wakorokeye ku nzu y’umuturage

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 2 November 2017 Yasuwe: 1669

Umuryango umwe mu gihugu cy’Ubuhinde waguye mu kantu nyuma y’aho umuryango w’indege ukorokeye ku nzu yabo mu gace ka Hyderabad.

Umugabo yarimo arasiga iyo nzu irangi habuze gato ngo rumurweho kuko urwo rugi rwakorokeye kuri iyo nzu agiye gufungura umuryango w’inyuma.

Igipolisi cyabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ko iyo ndege itwara abantu bane ikora akazi ko kwigisha abashaka gutwara indege yarimo iragenda iri hagufi cyane.

Bavuze kandi ko umupilote n’uwo yarimo arigisha bose ntakibazo bahuye ntacyo, kandi ko hatangiye iperereza kugirango hamenyekane impamvu yatumye urwo rugi rumanuka.

Umukuru w’igipolisi Karan Kumar Singh yavuze ko ari ibisanzwe kubona indege igurukira hagufi muri ako karere.

Umupilote n’umunyeshuri we nabwo bararokotse muri Nzeri uyu mwaka ubwo umuryango w’indege nabwo wakorokaga muri ako karere.