Print

Tanzania yatwitse inkoko zivuye muri Kenya

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 2 November 2017 Yasuwe: 949

Inkoko zigera ku bihumbi 64 zari zinjijwe muri Tanzania zatwitse n’ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’imyororokere y’amatungo nyuma yo gufatirwa ku mupaka wa Mananga.

Izi nkoko zifite agaciro ka Miliyoni 12.5 z’Amashilingi.

Umucuruzi, Mary Matai, wari yaranguye izo nkoko zamutwaye amadorari ibihumbi bitanu, azikura muri Kenya, yitegereje n’agahinda kenshi igihe izo nkoko zatwikwaga areba.

Uyu mwanzuro wo gutwika iyi mishwi ari mizima wafashwe mu rwego rwo kwirinda ko hari indwara zirimo izikwirakwizwa n’inkoko zishobora kubanduza.

Tanzania imaze imyaka icumi yarabujije kwinjiza inkoko ziturutse mu mahanga kuva hadutse ikiza gifatiye ku ibiguruka.

Icyo kiza cyadutse muri Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka, gituma inyoni zo mu ishyamba n’izindi zitunzwe mu ngo zipfa ari nyinshi.