Print

Antoine hey yatangaje abakinnyi 18 bagomba kwerekeza muri Ethiopia

Yanditwe na: 2 November 2017 Yasuwe: 806

Umutoza w’ikipe y’igihugu yamaze gutangaza abakinnyi 18 azitabaza mu mukino ubanza agomba gucakiranamo n’ikipe ya Ethiopia kuri iki cyumweru mu mugi wa Addis Abeba,ikipe yiganjemo abakinnyi ba Rayon Sports.

Mu kiganiro kirambuye uyu mutoza yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane taliki ya 02 Ugushyingo yatangaje ko we n’abakinnyi be biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe ya kabiri bahawe nyuma yo gusezererwa na Uganda mu majonjora aheruka.

Antoine Hey yijeje abanyarwanda ko yiteguye gufasha ikipe y’igihugu kwerekeza muri iyi mikino u Rwanda ruheruka kuviramo muri kimwe cya kane mu mwaka ushize ubwo rwatsindwa na RDC 2-1.

Amavubi arahaguruka kuri uyu wa gatanu saa 16H00 za hano i Kigali.

Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc) na Nzarora Marcel (Police Fc)
Abakina inyuma: Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc), Nyandwi Sadam (Rayon Sprts Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports Fc).

Abakina hagati:  Bizimana Djihad (APR Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc).

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police) na Manishimwe Djabel (Rayon Sports Fc).