Print

Ibyo umugore yakoreye umukozi we ukiri muto amuziza umuhungu baturanye bikomeje gutangaza ababibonye(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 3 November 2017 Yasuwe: 5129

Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo, polisi yo mu gace ka Nkpor, muri leta ya Anambra, muri Nigeria yataye muri yombi Mary Cynthia Obia, nyuma yo kwangiza isura y’umwana w’umukobwa wamufashaga imirimo yo mu rugo amuziza umuhungu baturanye.

Nk’uko rero ikinyamakuru The Nation kibitangaza, Adaku Nwaigwe, umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo, yangijwe isura ye na nyirabuja ubwo yamukatishaga/yamushwaratuzaga icyuma gishyushye ku isura ye amuziza ko yaba akundana n’umuhungu baturanye.

Nyuma yo kwangizwa bikomeye na nyirabuja, polisi yahise ikura uyu mwana mu rugo rwa Cynthia, wamwangije, imushyikiriza ababyeyi be, mu gihe nyi ugukora amahano we yahise atabwa muri yombi kugira ngo akurukiranwe ho icyaha yakoze.

Uyu mugore yanenzwe n’ababonaga uyu mwana bose, aho bagiraga bati iki ni igikorwa cya kinyamaswa kandi n’ubwo haba hari ikindi bapfa ntiyari akwiye guhohotera umwana umufasha muri byose bene ako kageni.