Print

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu Real Madrid iri gutsindwa umusubirizo

Yanditwe na: 4 November 2017 Yasuwe: 970

Rutahizamu wa Real Madrid Cristiano Ronaldo yatangaje ko impamvu ikomeye iri gutuma batsindwa ari uko batashoboye gusimbuza bamwe mu bakinnyi bavuye muri iyi kipe mu mwaka w’imikino ushize aho yemeza ko benshi mu bakinnyi bafite ari ab’ejo hazaza.

Ronaldo uri mu bihe bibi cyane,yatangarije BeIn Sports ko kuba ikipe ya Real Madrid yaratakaje abakinnyi nka Pepe, James, na Morata byagabanyije ingufu z’iyi kipe ndetse yemeza ko abakinnyi bongewemo batari ku rwego rwo gufasha Real Madrid ubu.

Yagize ati “Abakinnyi bose ikipe yarekuye baduteraga imbaraga.Nubwo bitaba urwitwazo rw’uko turi gutsindwa,gusa abakinnyi nka Pepe,Alvaro morata na James Rodriguez baradufashaga cyane.Abakinnyi ikipe yaguze uyu mwaka nabo kuyifasha mu gihe kizaza kuko baracyari bato.”

Cristiano Ronaldo yatangaje ko atazongera andi amasezerano nyuma y’imyaka 4 asigaranye muri Real Madrid aho ndetse yemeza ko Real Madrid ifite ubushake bwo gusohoka muri ibi bihe bibi irimo byo gutsindwa ubutitsa.