Print

Polisi ya Zimbabwe yataye muri yombi Umunyamakuru watutse Perezida Mugabe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 November 2017 Yasuwe: 457

Polisi y’igihugu cya Zimbabwe yataye muri yombi umugore w’Umunyamerikakazi witwa Martha O’Donovan. Iramurega gusebya Perezida Robert Mugabe no kumutobera ububasha bwe bw’umukuru w’igihugu akoresheje ikoranabuhanga, nk’uko abamwunganira mu mategeko babivuga.

Martha O’Donovan aba mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare. Akorera televiziyo itangariza kuri Internet gusa. Abapolisi bamukanguye mu gitondo cya kare, barasaka, maze bamutwarana n’ibikoresho bye by’akazi. Abavoka be bavuga ko ashobora kugezwa imbere y’umucamanza bwa mbere ejo kuwa gatandatu.

Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Harare yatangaje ko ihangayikishijwe n’ifatwa rya madame Martha O’Donovan. Ivuga ko ikurikirira hafi ibye.

BBC ivuga y’uko Martha O’Donovan yanditse tweet avuga ko Zimbabwe iyoborwa n’umugabo w’ ingunge kandi adakomeye neza.

Martha O’Donovan nawe arahakana ibyo aregwa.

Ibi bibaye mu gihe Bwana Mugabe yaraherutse gushyiraho ushinzwe kugenzura ibica ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu bagera mu bihumbi baheruka gufungwa muri yi myaka ya vuba, hisunzwe itegeko ribuza kunegura umukuru w’igihugu.