Print

Dore ibimenyetso bigaragaza umugore ugira intinyi yo gutera akabariro

Yanditwe na: Martin Munezero 7 November 2017 Yasuwe: 9773

Hari abagore batekereza ku gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina bagahungabana cyane ku buryo utatekereza ndetse bagatinya n’icyatuma icyo gikorwa kigerwaho.

Aha twaguteguriye ibintu bishobora kukwereka umugore/umukobwa utinya gutera akabariro

1.Gusakuza cyane no kuboroga biteye ubwoba nibyo biri ku isonga

2.Gukomeza umubiri mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina, aha ngo mu gikorwa nyirizina ashyiramo umugaga ntiyiyoroshye mbese akabigira intambara.ibi bikaba binagira ingaruka ku migendekere myiza y’igikorwa cyo gutera akabariro.

3.Kuzamuka ku bushyuhe bw’umubiri nk’urwaye ku buryo wamupima ugasanga atari ubushyuhe busanzwe ahubwo byabaye nk’indwara ikomeye.

4.Ntajya yifuza kumva ku biganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina kuko bimutera ubwoba cyane.

5.Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ahindura uburyo bw’imihumekere ukagira ngo yaheze umwuka.

6.Gufata ku musego akawugundira, no kwikorera amaboko nabyo biri mubyerekana ko atinya gukora imibonano mpuzabitsina.

7.Iyo akubise amaso igitsina cy’umugabo ahita yipfuka mu maso ntiyongere kurebayo.

Niba umugore wawe agaragaza ibi bimenyetso ni byiza ko mwegera abaganga bakabagira inama, birashoboka ko umugore aba afite n’ubundi burwayi kandi ibi bikunze kuba no ku bagore bigeze gufatwa ku ngufu, kimwe nk’uko wasanga n’umugabo abigiramo uruhare cyane cyane mu gihe cyo gutegurana, ni byiza ko abahuza ibitsina bagomba kuba bateguranye bihagije ku buryo buri wese ajya gukora iki gikorwa yumva yabishatse cyane nta gahato ashyizweho.