Print

Umugore akurikiranyweho gukata igitsina cy’umugabo we kikavaho burundu(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 7 November 2017 Yasuwe: 4504

Chinyenre Nwafor, umugore wo mu gihugu cya Nigeria, akurikiranywe n’urukiko rwa Imo State ruherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu, nyuma yo guca umugabo we igitsina kikavaho burundu amuziza ko amuca inyuma.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria bivuga ko uyu mugore yari amaze igihe ashinja umugabo we kumuca inyuma kenshi, bityo agafata umwanzuro wo kumukanira urumukwiye abinyujije muri buriya buryo abenshi bakomeje kuvugako atari akwiriye kumumugaza bene ako kageni.

Urukiko rwavuze ko uyu mugore yahengereye umugabo we yasinziriye akazana icyuma akamukata nta mbabazi. Ubwo rero umugabo yatakaga, abantu barahuruye umugore yigira inama yo kugerageza kubacika ariko biba iby’ubusa birangira afashwe.

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko wahoraga mu matiku bashinjanya gucana inyuma ariko kugeza ubu uyu mugore akaba igihe asigaje cyose ashobora kukimara mu buroko bitewe n’uburemere bw’icyi cyaha yakoreye umugabo we.


Comments

paul 7 November 2017

Impembo zi byaha nu rupfu