Print

Bamwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi babwiye amagambo akomeye Degaulle kubera ibyo yatangaje

Yanditwe na: 7 November 2017 Yasuwe: 2046

Ku munsi w’ejoTaliki ya 06 Ugushyingo 2017, nibwo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Nzamwita Vincent Degaulle yavuze ko kuba Amavubi yaratsinze Ethiopia 3-2 ari uko abakinnyi bose ari abanyarwanda ndetse ko ariyo mpamvu bakinanye umutima ibintu byababaje abahoze bakinira iyi kipe ndetse babashije kuyigeza mu gikombe cy’Afurika 2004 ku nshuro imwe rukumbi u Rwanda rumaze kuyitabira aho bakoresheje amagambo akomeye mu kwamagana uyu muyobozi.


Nkuko twabigagejejeho mu nkuru ya mu gitondo,Uyu muyobozi yavuze ko impamvu u Rwanda rwitwaye neza muri Ethiopia ari uko ikipe y’igihugu yari igizwe n’abanyarwanda gusa ibintu byababaje abakiniye Amavubi batandukanye nka Desire Mbonabucya na Ndikumana Hamad.

Muri iri Jambo rye Nzamwita yagize ati “Twavuye muri bya bindi byo gukinisha abanyamahanga kuko byari bifite avantages yabyo.Abana barakinisha umutima bakamenya ko bambaye ibendera ry’igihugu cyabo.Ubwitange bwabo ni bwo bwa mbere ubu tugiye kubashyira hamwe bagakina nk’ikipe kugira ngo yaba bo n’abayobozi babo bakagira intego imwe ndetse bakabasha kurwanya icyaza guhungabanya intego bihaye.”

Nyuma yaho aya magambo akwiriye hose, abakiniye Amavubi ariko batavukiye mu Rwanda,bababajwe n’a amagabo maze babicishije ku mbuga nkoranyambaga bikoma cyane uyu mugabo wongeye kubasubira nyuma y’aho kuwa 21 Werurwe 2017 yabwiye itangazamakuru ko Amavubi atarajya muri CAN ko abagiye muri CAN 2004 ari abanyamahanga.

Mu mvugo y’agahinda Ndikumana Hamad Katauti wari Kapiteni wungirije ubwo Amavubi yajyaga muri CAN 2004,abinyujije kuri Facebook yatangaje ko yababajwe n’amagambo ya Degaulle ndetse anaboneraho kumwibutsa ko bitanze uko bashoboye kugira ngo babone intsinzi.

Uretse Katauti na Mbonabucya Desire wari kapiteni w’ikipe y’igihugu ubwo bari muri CAN yibukije Nzamwita ibigwi by’abakinnyi yita ko ari abanyamahanga ndetse amubwira ko we hari ibyamunaniye.


Comments

Bosco 8 November 2017

Ndemeranya na Dan. Nange reka ntangire nshimira aba bagabo bintwari De Gaulle yita abanyamahanga. Bitanze bakemera gutanga ubuzima bwabo, bagaharanira ishema ry’Urwanda. Ahubwo bakwiriye imidali yishimwe, bagahabwa nubwenegihugu niba babwifuza. Ibi bintu ndibuka ko De Gaulle yabisbiye imbabazi, none arasubiriye? Sinzi aho De Gaulle akurahe igipimo gipima abakunda igihugu nabatagikunda. Niba umuntu afata risk agakina amajonjora, agakina Can, De Gaulle yibaza ko ntangaruka bashoboraga guhura nazo, zirimo no kuhasiga ubuzima? Ahubwo niba ari ugukunda igihugu, babirusha abandi bose, niba ari ukwitanga babirusha abandi bose. Yabaye habagaho intera zubwenegihugu, ahubwo bahabwa numero yambere niba icyo agenderaho ari ugukunda igihugu. Ndagize nongera gushimira Manamana, Makasi, Elias Ntaganda, Katauti nabandi bose! Mwiregangize De Gaulle uvuga ubusa. Turabazirikana


Dan 7 November 2017

Bjr, tujye inama bagenzi banjye! Mwagiye mwigisha De gaule uko bavuga ijambo rijya mwitangazamakuru koko? Guhoza ijambo rimwe mukanwa!! Biratangaje kuwo twakwita umuyobozi, ariko De Gaul azagarukire aho ntazajye muri politike kuko ntiyabasha kuvugira igihugu pe, biratangaje!!! Kwibasira iriya generation bimumarira iki ko bakoze ibyari bikenewe kdi bakabigeraho we ko ntanicyo amaze muri Ferwafa. Ko ari ukwirirwa banyereza amafranga gusa. Mr. Hamad mwarakoze kdi turabibashimira cyane. Njye ubivuze ndi umunyarwanda plz Degaul ntanyibasire. Murakoze basomyi.