Print

Tanzania: Igisasu cyaturikiye mu ishuri gihitana abanyeshuri 5 abandi barakomereka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 November 2017 Yasuwe: 415

Abanyeshuri batari munsi ya batanu bapfuye abagera kuri 20 barakomereka ubwo igisasu cyaturikiraga mu ishuri ribanza ryo mu mu ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania mu ntara ya Kagera yemeje ayo makuru, avuga ko abo bashobora kuba bishwe n’igikoresho gikozwe mu cyuma baba bikekwa ko bakinishaga

BBC duesha iyi nkuru yatangaje ko ibi bibaye mu gihe hashize amezi abiri abana batatu bahitanywe n’ ikintu bakinishaga bikekwa cyaba cyari gerenade.

Ibi byo byabereye mu mugi w’ Arusha mu majyaruguru w’ igihugu cya Tanzaniya.