Print

Umuhanzi w’umunyarwanda niwe ugiye guhagararira Afurika mu iserukiramuco rya ’World Culture Open 2017’

Yanditwe na: Martin Munezero 10 November 2017 Yasuwe: 563

Umuhanzi ukomeye w’umunyarwanda ubimazemo igihe Jean Paul Samputu yatumiwe muri Koreya aho yitabiriye iserukiramuco rizwi nka " World Culture Open" akaba yagiye ahagarariye umugabane w’Afurika.

Uyu muhanzi wamaze kugera no muri kiriya gihugu azaba ari kumwe n’abandi bagera kuri 500 baturutse mu mpande zose z’isi.

Jean Paul Samputu umaze igihe akorera muzika ye mu Bwongereza yatangarije ikinyamakuru izubarirashe ko azaba ahagarariye umugabane w’Afurika ariko ko azaba ahahagaze nk’umunyarwanda ndetse bikanamenyekanisha igihugu cye.

Yagize ati " Nubwo mpagarariye Afurika ariko nturuka mu Rwanda. Abantu nimbabwira ko nturuka muri Afurika ariko mu Rwanda bizarushaho gutuma igihugu cyanjye barushaho kukimenya kuko ni nabyo bituma ndara ntaryamye.”

Iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti "We are better together" Tugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo "Tuba beza iyo turi kumwe"

Uyu muhanzi Jean Paul Samputu aheruka gukorana indirimbo na Jose Chameleone yitwa "True Love".

Twabibutsa kandi ko afite inshingano zo kuba Ambasadeli w’amahoro ku isi ndetse biteganyijwe ko azageza ijambo ry’ihumure ku bazitabira iri serukiramuco.