Print

Imikino myinshi muri Shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa

Yanditwe na: 13 November 2017 Yasuwe: 1266

Ku munsi w’ejo taliki ya 12 Ugushyingo 2017, nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yakatishije itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 izakinirwa muri Maroc aho umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent uzwi nka Degaule yatangaje ko bagiye gutangira imyiteguro yo kwitabira iyi mikino ndetse na CECAFA iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi.

Nkuko uyu muyobozi yabitangarije abanyamakuru,amakipe afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu imikino yayo izasubikwa ndetse nyuma y’ibirarane biteganyijwe muri iki cyumweru,abakinnyi bashobora kongera guhamagarwa.

Yagize ati “Nkuko twabikoze, abakinnyi baraguma mu mwiherero ndetse amakipe afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu imikino yayo izajya isubikwa ariko ntabwo tuzahagarika shampiyona.Ikipe y’igihugu niyo ya mbere kandi amarushanwa mpuzamahanga niyo twitaho,tuzareba uko twapanga neza imikino izaba yasubitswe.


Amakipe nka Police FC,Rayon Sports,APR FC ,AS Kigali na Kiyovu niyo akunze kuvamo abakinnyi benshi ndetse birashoboka ko bashobora kuzongera gukina imikino yabo nyuma ya CHAN 2018 kubera imyiteguro ya CECAFA na CHAN igiye gutangira.

Nzamwita yavuze ko imikino y’ibirarane iteganyijwe muri iki cyumweru izakinwa gusa avuga ko nyuma yayo bagiye kureba uko basubika imikino imwe n’imwe.