Print

Kwizera Pierrot yatangaje icyo azibukira kuri Katauti nagira amahirwe yo kuba umutoza

Yanditwe na: 15 November 2017 Yasuwe: 3326

Umukinnyi Kwizera Pierrot yatangaje ko ikintu kimwe yakwibukira kuri Ndikumana Hamad Katauti ari umuhati wo gutsinda yagiraga no gutera akanyabugabo abakinnyi be igihe bari gushaka igitego.


Ubwo yaganiraga na Radio 10 mu gitondo ibasanze aho Katauti yari atuye,Kwizera Pierrot yatangarije iyi Radio ko yababajwe n’urupfu rw’umutoza we ndetse avuga ko naramuka abaye umutoza azamwibukari ku kuntu yakundaga gutsinda ndetse n’ukuntu yateraga akanyabugabo abakinnyi mu gihe bari gushaka igitego.

Yagize ati “Yari umutoza wagiraga ishyaka ndetse icyo nzamwibukiraho nimba n’uko yari umutoza wakundaga gutsinda ndetse yakundaga kudutera akanyabugabo igihe twabaga twabuze igitego.Imana imwakire”.

Uyu mukinnyi uri mu bo Rayon Sports igenderaho yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse amushimira ukuntu yakundaga akazi ke ndetse akakitangira.